Jenerali somo Kakule Evariste usanzwe ari umusirikare mu ngabo za Leta ya Congo FARDC, yahawe kuyobora Brigade ya 31. Iyi Brigade yahawe inshingano nshya zo guhangamura umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukomeje gutesha umutwe iki gihugu.
Ni icyemezo cyavuye mu nzego zo hejuru mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugirango uyu mu Jenerali usanzwe azwiho ubuhanga buhanitse mu by’imirwano, ngo arangize vuba byihuse ikibazo cya M23 yakomeje kuzengereza leta ya Congo
Ibi byatangajwe binyujijwe muri telegaramu no 00/0472/EMG/COMDT/23 yasinyweho na Lt Gen TSHIWEWE Songeso Christian wa FARDC, ivuga ko Jenelai SOMO KAKULE Evariste ahawe kuyobora Brigade ya 31mu rwego rwo gukura burundu umutwe wa M23 k’ubutaka bwa Congo kandi vuba bishoboka.
Colonel Mongu Mahele we ashinzwe operasiyo za Gisirikare ndetse no gukurikirana amakuru niwe uzafasha Jenerali Evariste Somo Kakule muri izi nshingono nshya zo gukora ibishoboka byose bakirukanana izo nyeshyamba ubutazagaruka
Umuvugizi wa Leta ya Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho nawe yabigarutseho mu minsi ishize ubwo yari mu Bwongereza avuga ko Leta ya Congo itazigera igirana ibiganiro n’inyeshyamba za M23 kuko ari umutwe w’iterabwoba.
Uyu mu Jenerali uhawe inshingano nshya zo kurandura k’ubutaka bwa Congo umutwe w’inyeshyamba wa M23 ufatwa nk’umutwe witerabwoba k’uburyo utazongera kubyuka na rimwe ,aje kunganira Guverineri wa kivu y’Amajyaruguru na Ituri witwa Costant Ndima nawe usanzwe afite izi nshingano zo kuyobora urugamba rwo kurandura burundu izo nyeshyamba.
Uyu mu Jenerali ahawe izi nshingano mu gihe undi mu Gen wari wahawe inshingano zo kurwanya inyeshyamba za M23, ubu afunzwe azira ko yayoboye urugamba nabi aho kurasa inyeshyamba ahubwo hakaraswa ingabo za Congo zirenga 200 icyarimwe
Uwineza Adeline