Ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba zari zimaze igihe kigera ku mwaka mu burasirazuba bwa Congo zikimara gutangira gusubira iwabo ingabo z’igihugu cya Congo batangiye kuzishinja ko zagiye zitabahaye ibirindiro zari zirimo, none bikaba biri kugibwa mo n’inyeshyamba za M23.
Ibi byakunze kugarukwaho na benshi mu basirikare ba Congo, harimo n’umuvugizi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, aho bavuze ko ibirindiro by’izi ngabo byakabaye bishyirwa mu maboko y’a FARDC, n’ubwo n’ubundi izi ngabo zahagiye zihahawe n’inyeshyamba za M23.
Izi ngabo zakunze gushinjwa kudakora icyo ingabo za Leta ya Congo zishaka, harimo no kurasa ku nyeshyamba za M23, mu gihe izi ngabo zagaragaza ga ko icyazizanye, cyari ukujya hagati y’ingabo za Leta ya Congo, n’inyeshyamba, kugira ngo babashe kumvikana nyamara bo ntibabyemere.
Icyakora bamwe muri izi ngabo baje baturutse I Burundi bo bahise bashyira mu bikorwa icyo bari bari gusabwa na FARDC cyo kurasa inyeshyamba za M23 ndetse bagatanga inzira kugira ngo babone uko bajya kurasa izi nyeshyamba.
Nyuma y’uko izi ngabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba basubiye iwabo, ingabo za FARDC zatangiye kuvuga ko izi ngabo zagiye nabi, ndetse bakemeza ko bagombaga kubiganiraho.
Icyakora abakurikiranira hafi ibya Politiki yo muri aka karere bavuga ko ibi baba babivuga biyerurutsa kuko batigeze baha izi ngabo umwanya na Mutoya, kuko bakomeje kugenda babikoma kuva bahagera kugeza igihe bagendeye.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com