Ku mugoroba wo kuri uyu wa 05 Werurwe ikibombe cyoherejwe n’ingabo za Leta ya Congo FARDC cyaguye mu gikuyu cy’inka mu gace ka Mushaki zimwe zirapfa izindi zirakomereka k’uburyo bukomeye.
Ibi byabaye nyuma y’urugamba rukomeye rwahuje izi ngabo n’inyeshyamba za M23 mugace ka Bambiro aho bivugwa ko barwanye amasaha agera kuri Ane hanyuma hakitabazwa ibi Bombe bya Ruturu ari nabyo byavuyemo ibyerekeza mu gikuyu bigahitana izi nka zirimo n’izakomeretse bikabije.
Abashumba bari baragiye izi nka bahise bakizwa n’amaguru bakwira imishwaro nyuma yo kubona ibibaye, ariko nyuma bamwe baza kureba basanga inka zabo zabaye imirambo.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru nta muntu n’umwe byari byakamenyekana ko yaba yaguye muri iki gitero kuko benshi bari bagiye kwihisha bakaba bari bataragaruka.
Amakuru dukesha isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Mushaki yatubwiye ko izi nka zarimo izishyamye izindi ziri kurisha, hanyuma iki kibombe kiraza kizigwamo ndetse n’izari k’uruhande zirakomereka bikomeye.
Izi nka zije zisanga izindi zari zishwe n’inyeshyamba za FDLR mu minsi yashize, ndetse izindi bakazitemagura ariko ntizipfe, bakazisiga ari intere.
Hari kandi izindi nka zari zatwawe na Mai mai Nyatua hamwe na FDLR zagaruwe n’inyeshyamba za M23 zigasubizwa abaturage muri Masisi.