Tumaze iminsi tubabwira ku ngaruka z’ibitero bitandukanye byagabwe muduce dutandukanyetwo muri territoire ya Minembwe muri Kivu y’amajyepfo.
Muri ako karere k’uburasirazuba bwa Republika iharanira Demokrasi ya Kongo, imitwe ya Mai Mai Twirwaneho na Mai Mai Biloze Bishambuke isanzwe ishyamiranye.
Umuvugizi wa gisirikare muri ako gace, Major Dieudonne Kasereka, avuga ko abanyagihugu barenga 3000 bataye ingo zabo, ubu bashyizwe mu inkambi y’agateganyo , iri ahitwa Baraka, aho bategereje, imfashanyo.
Maj Dieudonne Kasereka yavuganye na BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ,avuga ko hari imitwe iri kurwana ,bikaba byatumye abaturage bahunze,aba barimo abanyamurenge,n’ubwo harimo n’abandi ariko bakeya. Abajijwe kukibazo cy’uko abanyamurenge bashinja reta kutabitaho ,yasubije ko abanyamurenge aribo bihaye kurwanya reta ,ariko nk’igisikari cya reta tuzabambura intwaro bose ,kugera mundiri yabo.
M. Louis marie