Minisiteri y’Ingabo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irashinja umutwe wa M23 gukora ubukangurambaga bugamije guca intege FARDC. Ingingo yatumye bamwe baha urw’amenya Guverinoma ya Congo.
Minisiteri y’Ingabo ya Congo Kinshasa, itangaza ko yamaganye ubwo bukangurambaga bwa M23 bugamije guca intege igisirikare cy’iki Gihugu cya FARDC gihanganye n’uyu mutwe mu mirwano imaze igihe.
Abasirikare ba FARDC bamaze iminsi baterwa ingabo mu bitugu n’imitwe irimo uw’iterabwoba wa FDLR, bakomeje kurwana urugamba rwo kugerageza kwisubiza umujyi wa Kitshanga ariko M23 yababereye ibamba.
Kubera imirwanire ya M34, byatumye FARDC n’abambari bayo barimo n’abacanshuro, barwana basubira inyuma berecyeza mu mujyi wa Goma.
Ibi ni na byo Guverinoma ya Congo iheraho ivuga ko umutwe wa M23 uri mu bukangurambaga bwo guca integer FARDC.
Bamwe mu basesengura iby’urugamba, bavuga ko igihe cyose uruhande rumwe rubona ko urugamba rurenze ubushobozi bwarwo, rutangira guhimba no gushaka impamvu z’urwitwazo zo kugaragaza gutsindwa kwarwo atari imbaraga nke.
Bavuga ko ari na byo Congo irimo byo kugerageza gusha uwo itwerera ugutsindwa kwayo, bagashakishiriza impamvu n’aho zitari.
Minisiteri y’Ingabo ya Congo yazamuye ibi birego mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, FARDC n’abayifasha mu rugamba, baramutse bagaba ibitero ku birindiro bya M23 ariko n’ubundi bagasanga uyu mutwe uryamiye amajanja ukabamurura.
RWANDATRIBUNE.COM