Abanyapolitike barwanya ubutegetsi bwa DR Congo bakomeje kunenga ingabo za Leta FARDC bavuga ko zikomeje kugaragaza gutinya umutwe wa M23.
Aba barangajwe imbere na Martin Fayulu bavuga ko bitangaje cyane kubona ingabo za Leta ziri mu duce duhana imbibi na Bunagana zimaze amezi abiri zirebera gusa ntacyo zirabasha gukora ngo zongere zigarurire umujyi wa Bunagana ,icyo bo bavuga ko ari ubushobozi bucye cyangwa gutinya M23 .
Baragira bati:” Hafi ya Bunagana ingabo za FARDC zikomeza kurebera gusa ntano kugerageza kugira icyo zikora ngo zongere zigarurire Bunagana kandi ari agace k’ingenzi cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ese ni ugutinya M23? Mu mezi abiri ashize umwanzi akomeje kungezura ako gace ari nako yakira imisoro yose yagakwiye kujya mu kigega cya Leta. Biratangaje .”
Martin Fayulu we abona ko M23 igomba kuva muri Bunagana ku kabi n’akeza ndetse ko Etat de Siege( Ubuyobozi bw’ibihe bidasanzwe aho abayobozi b’abasirikare n’Abapolisi) yashizweho na Perezida Tshisekedi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri igomba kuvaho kuko ntacyo imaze.
Hategekimana Claude