Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zigambye ko umujyi wa Goma na Sake birinzwe bikomeye n’itsinda ryiswe Springbok kuburyo umutwe w’inyeshyamba wa M23 Udashobora kubona aho umenera ngo winjire muri iyi mijyi.
Operation yahawe izina” Springbok,” i huriyemo Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’Ingabo z’umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), bafite inshingano zo ku bungabunga Amahoro no kurinda umujyi wa Goma uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Sake ntibifatwe n’umutwe wa M23.
Umutwe wa M23, umaze imyaka irenga ibiri(2 ), urwanira mu Burasirazuba bwa Congo , aho urwanya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi babushinja kuba bari inyuma y’i bibi bikorerwa ubwoko bumwe bw’Abatutsi.
Mu kiganiro umusirikare mukuru wa Monusco wo muri riya tsinda ry’Ingabo zo muri operation Springbok, Major HASSAN KHEIRA, yatangarije Abanyamakuru ko iriya operation ibahuza n’Ingabo za FARDC bari gukora akazi nk’uko inshingano zabo zibibasaba, kandi ko ntaho umwanzi yamenera.
Yagize ati: “Turimo gukora uko dushoboye kose kugira ngo turinde Umujyi wa Goma na Sake, ntibije mu maboko y’Abanzi. Inshingano zacu dukomeje kuzubahiriza twizeye neza ko nta mwanzi uwariwe wese wa pima gufata Goma na Sake.”
Major Hassan, yaboneyeho no gutanga Amakuru avuga uko umutekano uhagaze mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, aho yanavuze ko bakomeje ku wuharanira aho ubuze ba ka wutanga.
Nubwo bimeze gutyo ariko Perezida Tshisekedi yasabye Ingabo za MONUSCO kuva k’ubutaka bwa Congo ngo kuko zihamaze imyaka igera kuri 25 zitarigeze zigarura amahoro n’umutekano kandi zitarigeze zinarwanya imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro yakomeje kugenda yiyongera umunsi k’umunsi zirebera.
Hashize icyumweru kirenga Ingabo za mbere za MONUSCO zivuye k’ubutaka bwa Congo, nyuma yo kubisabwa na Congo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com