Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 24 Werurwe n’ingabo za Leta ya Congo, birenze bararahira bavuga ko ibyaha bashinjwa n’izi nyeshyamba za M23 byose ari ukubabeshyera bemeza ko nta muturage bishe ahubwo bashinja izi nyeshyamba kuba arizo zishe abasivile.
Izi ngabo za Guverinoma ya Congo FARDC zitangaje ibi mugihe zikomeje gushinjwa hamwen’abo bafatanya k’urugamba kwica abasivile bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Izi nyeshyamba kandi zishinja izi ngabo hamwe n’abo bafatanije bose kugaba ibitero mu giturage cyibereyemo abantu aho kwibasira aho izi nyeshyamba baba bahanganye ziba ziherereye.
Ni ibintu byakunze kuvugwaho kenshi kugeza ubwo ibitero by’indege byagiye bigabwa kuri izi nyeshyamba kenshi byashinjwe kwibasira insisiro z’abasivile kurusha ko zagombaga kwibasira aho izi nyeshyamba ziherereye.
Muri iri tangazo rya FARDC bahakana ko batigeze bibasira abasivile ndetse bakemeza ko izi nyeshyamba ziri kubababeshyera, bakongera ho ko barajwe ishinga no gutsisura inyeshyamba za M23 bashinja gushyigikirwa n’u Rwanda bakazisubiza mu birunga.
N’ubwo bimeze gutyo ariko inyeshyamba za FDLR zirwanya Leta y’u Rwanda zikaba ziri gukorana n’ingabo za Leta ya Congo hamwe n’indi mitwe y’inyeshyamba bakomeje gushinjwa kwibasira ibikorwa by’abaturge bakabisahura ndetse bagasiga bishe bene byo.
Si FDLR gusa ishinjwa ibi bikorwa kuko na Nyatura hamwe n’indi mitwe bose ibi babihuriyeho kandi n’ingabo za Leta zikaba ariko zimeze.
FARDC isoza ivuga ko yo ifite intego yo kurengera abaturage, bityo ko yiyemeje kurwanya izi nyeshyamba kugeza bazirimbuye kubutaka bwa Congo, ariko ko izi nyeshyamba zibabeshyera.
Umuhoza Yves