FARDC ifatanyije n’inyeshyamba za FDLR na Mai Mai Nyatura yagabye igitero gikomeye ku nyeshyamba za M23 mu gace ka Camp Lake na Mutaho. icyakora iki gitero cyagaragarijwemo ubunyamwuga buke bwa FARDC kuko bahindukiye bakica abantu babo aho kwica inyeshyamba nk’uko byari biteganijwe mbese bigasa n’aho aribo bihiga.
Ni igitero FARDC ifatanyije n’abaterankunga bayo bagabye kuri M23 kuwa 10 Werurwe, bararwana cyane urugamba rurakomera, urufaya rw’amasasu ruba rwinshi kuburyo FARDC yageze aho yitabaza indenge muri urwo rugamba.
Igitangaje ni uko iyo ndege yaje gutabara ingabo za Congo aho kurasa inyeshyamba za M23 ahubwo yibeshye ikarasa ingabo za Congo FARDC. Iyo ndege yakomerekeje Ingabo za Leta ya Congo nyinshi ndetse izindi zihasiga ubuzima, kugeza ubu ibitaro bya CBCA na Katindo byuzuye inkomere
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri muri ako gace yemeje ko indege ya FARDC yarashe ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo benshi bagakomereka abandi bakahasiga ubuzima
Igisirikare cya Leta ya Congo si ubwambere kigaragaje ubunyamwuga buke mu kurashisha indege z’intambara kuko no mu minsi yashize, zarashishije indege ya Sukhoi 25 aho kugirango irase inyeshyamba za M23 barasa abaturage
Ibintu bigaragaza ko FARDC bizayigora cyane guhangana n’izi nyeshyamba za M23, kuko ziyirusha urugamba nk’uko byigaragaza.
Uwineza Adeline