Twagiramungu Faustin ni umunyapolitike w’umunyarwanda urwanya Ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda yifashishije ingufu zose zishoboka kuri we.Byatangiye abikora mu biganiro no mu nyandiko, abonye bidatanga umusaruro yiyemeza kwegura imbunda.
Ashobora kuba agira umwete n’ishyaka mu kugambira kubaka amaboko yamufasha kugera ku ntego ye yo gusenya ubuyobozi buriho mu Rwanda ariko amateka agaragaza ko kuyigeraho byaba nko kurota ku manywa kuko we ubwe asenya ibyo yubatse akoresheje ingufu zingana n’izo yakoresheje abyubaka,akanezezezwa iteka no guhora atangira ibishya.
Faustin Twagiramungu yavutse mu 1945,avukira mu cyahoze ari perefegitura ya Cyangugu,ubu ni mu karere ka Rusizi ho mu ntara y’Iburengerazuba.
Guhirimbanira politiki ashaka imbaraga zimufasha kwicara ku ntebe isumba izindi mu Rwanda binyuze mu nzira izo arizo zose si ibya none.N’ubwo aho ashinze ikirenge ubumwe bw’izo mbaranga buhita buyonga akisanga ari wenyine.
Ni umusaza urangwa n’imvugo yiganjemo urwenya benshi bamukundira,politiki ye bakayifata nk’iminjira akunyu mu buzima bwa politiki ya opozisiyo y’ubuyobozi bw’u Rwanda ikaryohera abayisom kuko ibye bihora iteka mu itangira .
Hashingiwe ku masezerano ya Arusha,Twagiramungu yabaye minisitiri w’intebe w’u Rwanda kuva 19 Nyakanga 1994 kugeza 31 Kanama 1995 ubwo inteko inshinga amategeko yasabye uwari perezida Pasteur Bizimungu kumweguza kubera imikorere ye yavuze ko idahwitse.Nyuma yaje kumvikana avuga ko yahungiye mu gihugu cy’Ububiligi ku mpamvu za politiki.
Yagarutse mu Rwanda aje kwiyamamaza nk’umukandida wigenga ku mwanya wa perezida wa Republika mu matora yabaye ku ya 25 Kanama 2003,amatora yatsinzwe ku majwi 3,62%.
Mbere y’aha,Mata 1997 hemejwe ku mugaragaro ishyaka FRD(Force de Resistance Democratique) ryashinzwe na Faustin Twagiramungu afatanyije na Seth Sendashonga waje kugwa mu gihugu cya Kenya mu 1998.
Nyuma yo gutakaza Sendashonga,Twagiramungu yatumiye amashyaka ane,RDR,GID,RNLM na UNAL bashinga impuzamashyaka UFDR (Union de Force Democratique Rwandais)bagamije guharanira isaranganya ry’ubutegetsi mu Rwanda babinyujije mu nzira zishoboka zose. Twagiramungu Faustin niwe wagizwe umuyobozi.
UFDR yaje gusenyuka nyuma y’imyaka ine ishinzwe.Amashyaka RNLM na UNAL yatangaje ko yitandukanyije na Twagiramungu kubera imiyoborere mibi n’ivangura rishingiye ku moko n’uturere.
Twagiramungu ngo yakunze kugaragaza mu buryo buteruye mu mvugo no mu bikorwa ko amashyaka RNLM na UNAL adakwiriye guhabwa ububasha n’inyungu bingana n’andi agize UFDR kuko yo ngo agizwe n’abatutsi,akaba aharanira inyungu z’abatusti.
Uyu munyapolitiki ntatana no kwivuga cyangwa kwandika ku mwirondorowe ko ari umunyarwanda wo mu bwoko bw’abahutu.Ku ikubitiro byafatwaga nk’ibisanzwe, bimwe bye byo gutebya no kuryoshya ibiganiro; ndetse benshi bakabiteramo urwenya kugeza ubwo babonye ko ari ingengabitekerezo itamwemerera kubana amahoro mu cyo aricyo cyose n’uwo badahuje ubwoko.
Ibi byateye impungenge abayoboke b’amashyaka yari asigaye RDR na FRD maze batangira kumwishisha,ababishoboye bakamuvuguruza mu bikorwa bye banengaga.
Yabonye ko ayo mashyaka abiri yari asigaye nayo ashobora gutangaza ko asezeye muri UFDR kandi koko niho byototeraga bigana.Byari kuba igisebo n’igihombo mu mateka ya politiki ye kuruta gusezera ku mwanya w’ubuyobozi bw’impuzamashyaka UFDR yashinzwe ku gitekerezo n’imbaraga bye.
Twagiramungu yahise aseze ku buyobozi bwa UFDR mu mwaka wa 2001 anatangaza ko atakiri umunyamuryango wayo. Yaje guhatanira kuyobora igihugu cy’u Rwanda mu 2003 avuga ko icyo ashaka ari demokarasi.Aganira n’itangazamakuru ubwo yasohokaga mu biro by’itora kuri site ya Kacyiru,Yagize ati: “Jyewe mpora mbivuga,Singombwa ko Twagiramungu atsinda,jyewe icyo nshaka ni demokarasi,uzatsinda wese nzamukomera amashyi.”
Aya mashyi yayakomeye perezida Kagame Paul,watsinze ku amajwi 95% binyuze mu ibaruwa yamwandikiye ku itariki ya 10 Nzeli 2003 amushima ndetse anamwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo yari atorewe kuyobora.
Akimara gusohoka igihugu, Twagiramungu ntiyabashije guhisha ukwivuguruza mu mvugo kwe.Mu kiganiro n’itangazamakuru,yatangaje ko ibyavuye mu matora atabyemera kuko komisiyo y’amatora yamwibye amajwi.
Ni umunyapolitiki uhorana imishinga mishya.uwo atangiye iyo ugeze mu korosi n’ubwo ryaba ritagoye ahitamo kuwureka agasubira inyuma agatangira urugendo rushya.
Mu 2010 yashinze ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryaje gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu 2014 n’umutwe wa FDLR washinzwe na benshi mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda ufite ibirindiro mu gihugu cya Republika ya kidemokarasi ya Congo,PS Imberakuri na UDR maze bibyara impuzamashyaka CPC(Coalition of Political Parties for Change).
Mu 1994 ubwo Twagiramungu yiteguraga kugaruka mu Rwanda ngo atangire imirimo ye kumwanya wa minisitiri w’intebe, umunyamakuru wa TV5 yamubajije niba guverinoma ye izajyamo ishyaka rya MRND ryahoze ku butegetsi nk’uko byateganywaga n’amasezerano ya Arusha,maze asubiza aseka byo kuninura agira ati:” Guverinoma ngiye kuyobora ntishobora gufatanya n’abantu bateguye bakanakora Jenoside yahitanye abatutsi barenga miliyoni.”
Kwifatanya na FDLR mu mpuzamashyaka CPC byagaragaje ko iteka avuga ibihabanye n’ibyo yemera.Yisanisha n’ibihe arimo bitewe n’inyungu aba ateganya.
CPC yavukanye ibibazo uruhuri.Igihugu cya Leta z’unze ubumwe z’Amerika ndetse n’indi miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yashyize ingufu mu kwamagana ibikorwa bya FDLR,Icyo gihugu kiyisaba gushyira intwaro hasi yakwanga kikayigabaho ibitero.
Mu butumwa yatambukije ku rukuta rwe rwa twitter kuya 12 nzeri 2014,Faustin Twagiramungu yavuze ko FDLR niterwa azajya ku rugamba.
Ati:” FDLR n’iraswa ntituzaba indorerezi tuzayitabara.”
Mu 2018 ubwo yari amaze gutorwa ku mwanya wa Perezida,Felix Tshisekedi yatangaje ko kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Republika ya kidemokarasi ya Congo ari kimwe mu bibazo byihutirwa agiye kwibandaho.
Umwaka wa 2019 wabaye uw’umuborogo kuri iyo mitwe by’umwihariko FDLR kuko yapfushije benshi mu nkingi za mwamba.
Umutwe udasanzwe w’ingabo za FARDC special Hibou Force wahereye kuri Mudacumura Sylvestre wayoboraga umutwe wa gisirikare FOCA wa FDLR ku ya 18 Nzeli 2019,urupfu rwakurikiwe n’urwa benshi mu barwanyi b’uyu mutwe abandi bafatwa mpiri bamburwa intwaro.
Byari gutungurana iyo Twagiramungu atabara nk’uko yabitangaje ariko kuko guhuza ibyo avuga n’ibikorwa bitigeze bimuranga yewe no ku bw’impanuka,ntawabitinzeho.
Byiringiro Victor yaje gusimbura Mudacumbura ku buyobozi bwa FDLR.Imikoranire ye na Twagiramungu izamo agatosti kuko yamushinjije gushaka gucamo ibice umutwe wa FDLR kandi koko yabigezeho.
Twagiramungu yagize uruhare mu komora itsinda rya benshi kuri FDLR ryari riyobowe na Wilson Irategeka,rishinga umutwe wa CNRD Ubwiyunge mu 2019.
CNRD yahise ifatanya na RDI Rwanda rwiza ya Twagiramungu,maze CPC isenyuka ityo.
Nk’uko asanzwe afata iya mbere mu guhanga ibishya,Twagiramungu na RDI Rwanda Rwiza ye yagize uruhare rukomeye mu guhugza ishyaka RRM rya Calixte Nsabimana uzwi nka Sankara, PDR ya Rusesabagina na CNRD. Ibi byabyaye impuzamashyaka MRCD Ubumwe yayobowe na Paul Rusesabagina, Twagiramungu aramwungiriza.
Twagiramungu n’abo bafatanyije basaga n’abarambiwe politiki yo mu magambo,batera intambwe begura imbunda berekeza umututi wayo ku gihugu cy’u Rwanda bashaka gufata ubutegetsi binyuze mu ntambara kuko yariyo ntego ya MRCD.
Ni bwo bashinze umutwe wa gisirikare wiswe FLN, Nsabimana Callixte Sankara awubera umuvugizi.
FLN yagabye igitero ku Rwanda inyuze mu shyamba rya Nyungwe, mu ntara y’Amajyepfo,mu murenge wa Nyabimata,igitero ubuyobozi bw’u Rwanda buvuga ko cyahitanye abaturage,ibintu bigasahurwa ibindi bigatwikwa.
Ku itariki ya 30 Mata 2019 uwari minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard, yatangaje ko Nsabimana Callixte ’Sankara’ umaze igihe kinini yigamba guhungabanya umutekano w’u Rwanda yafashwe.
17 Mutarama 2020 ibinyamakuru byanditse ko uwamusimbuye ku mwanya w’ubuvugizi bwa FLN Nsengimana Herman nawe yatawe muri yombi .
Operasiyo Sokola y’umutwe udasanzwe w’igisirikare cy Congo FARDC, Hibou special Force yahitanye besnhi mu barwanyi ba FLN abandi bacyurwa mu Rwanda.
Ibi byakomye mu nkokora impuzamashyaka MRCD,Ishyaka CNRD ritangira gukorera mu bwiru ryikubira bimwe mu bikorwa bibyara inyungu maze ku itariki ya 11 Kamena 2020 MRCD Ubumwe itangaza ko itagikorana naryo.bivuze ko nay o itakiri MRCD Ubumwe yuzuye kuko yabaye yo irimo CNRD Ubwiyunge.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 Twagiramungu Faustin yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko FLN ntaho yagiye,ko igihari kandi ko ikomeye kurusha uko yahoze.
Abakurikirana politiki ye bavuga ko aya magambo ariyo bari bamwitezeho gusa kuba byaba ukuri ntibabyemera keretse babyiboneye.
Mu ijambo ryifuriza abanyarwanda bari mu gihugu,abari hanze yacyo ndetse n’incuti zabo Noheli nziza n’umwaka mushya muhire umuvugizi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda MRCD Faustin Twagiramungu yatangaje ko asoje umwaka wa 2019 nabi kubera ingabo zirwanya Leta y’u Rwanda zashiriye ku icumu.
Twagiramungu yihanganishije abanyamuryango ba MRCD avuga ko bakwiye kuzirikana abarimo guhigwa bukware mu mashyamba ya Congo.
Yagize ati:” Ntavuze amagambo mesnhi ndagira ngo iyi Noheli muyihanganire kandi mwibuke abagiye guhigwa nk’inyamaswa mu mashyamba ya Congo bamwe bakaba barishwe abandi bakazanwa basa nk’aho ari iminyago babereka rubanda nk’aho ari inyamaswa bagiye gushyira muri parike.”
N’ubwo politiki ye yiganjemo ivangura rishingiye ku moko,hari ubwo yigeze kumvikana arirwanya ndetse anashishikariye kuzana impinduka mu butegetsi bwimika ivanguramoko n’uturere.
Inkubiri y’amashyaka yarwanyaga ubutegetsi bwa Habayarimana Juvenal mu 1992, Twagiramungu yanenze cyane politiki ye, yavugaga ko itonesha umuryango w’abashiru, ikaba politiki yamennye amaraso y’umukwe we Kayibanda Gregoire n’abagore be.
yagize ati:” abanyarwanda bo mu tundi duce tw’igihugu Bari baragambaniwe n’ubwo buryo bwo kwikubira ibyiza by’igihugu.”
Aganira n’ikinyamakuru Umuvugizi,Twagiramungu yavuze ko yahubutse ubwo yanengaga ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal.
Ati:” Naramukundaga nkamwubaha, yakundaga abanyarwanda bose yewe n’abamurwanyaga.”
Guhangana n’ibibazo no guha agaciro ingufu yashoye mu gikorwa ntibiramuvugwaho kuva yamenyekana muri politiki. Ni umusaza w’imyaka 75,akunda kwambara ishati y’umweru na Kositimu yijimye,bigatanga ifoto nziza bigendanye n’ibara ry’uruhu rwe ndetse n’imisatsi ye yiganjemo imvi.
MWIZERWA Ally