Mu kiganiro ,cyamaze amasaha abiri none kuwa 01 Ukwakira 2020 amaze kugirana n’itangazamakuru hifashijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bita Zoom Twagiramungu Faustin yabajijwe n’Umunyamakuru Tharicice Semana niba MRCD Ubumwe igifite ubugenzuzi ku Nyeshyamba zitirirwaga iri huriro zitwa FLN.
Mu gusubiza uyu munyamakuru yagize ati:kuva aho uwari Umusilikare mukuru apfiriye Nyakwigendera Lt.Gen Wilson Irategeka yiciwe iKalehe muri Kivu y’amajyepfo,iby’Ihuriro MRCD na FLN byahise biba igisupusupu,ntitwongeye kugira ubugenzuzi ku izi nyeshyamba dore ko n’ubundi twari twarazihawe na CNRD UBWIYUNGE Ishyaka ryari rimaze kwiyomora kuri FDLR.
Rukokoma arashinja integer nke inyeshyamba za FLN kuba zitarashoboye kurinda Shebuja
Twagiramungu Faustin Umuvugizi wa MRCD UBUMWE kandi yashinje uburangare izi nyeshyamba ko byari bishoboka kugirango zirengere Gen.Wilson Irategeka wajwe kwicwa na FARDC,nyuma y’urupfu rw’uyu mukuru w’inyeshyamba iri huriro ntiryaje guhuza ingengabitekerezo ya poltiki n’izi nyeshyamba.
Ati:ubu gufata ubutegetsi hakoreshejwe intwaro umugambi twari twiteze ntugishobotse ndasaba abanyarwanda bazi kuvuga amashapule bahamagare Umubyeyi Bikira Mariya adutabare cyangwa tujye mu myigaragambyo.
Ati:ibya FLN na MRCD inzira zabyaye amahari kuko CNRD UBWIYUNGE yisubije ibyayo,dore ko n’umusilikare wayo Gen.Jeva yabitangarije itangazamakuru ko izi nyeshyamba zitakiri mu biganza bw’iri huriro.
Gen.Ndagijimana Laurent uzwi nka Wilson Irategeka niwe Muyobozi mukuru wa CNRD-UBWIYUNGE(Coalition National pour Renouveau) avuka mu cyahoze ari Komini Nyakabanda,Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu karere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo ahitwa Ngaru, yahunze afite ipeti rya Su Liyetona, ishyaka rye rikaba ari naryo ryashinze umutwe w’inyeshyamba wa FLN (Force Liberation national).
Mwizerwa Ally