Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’intebe mu Rwanda yapfuye azize uburwayi, ni umusaza wabaye Minisitiri w’intebe kuva mu 1994 kugeza 1995.
Faustin Twagiramungu yabaga mu gihugu cy’Ububirigi aho yagiye ahunze kuva muri 2003 kugeza ubu, Akaba yari afite imyaka 78 y’amavuko.
Ni umusaza waranzwe n’udushya twinshi turimo ko yavuze ko ariwe Minisitiri w’intebe w’ibihe byose mu Rwanda, ndetse no gukorana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Uyu mukambwe apfuye mu gihe bamwe mubo bafatanyaga kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari mu myiteguiro yo kuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, bagakuraho ubutegetsi buriho nk’uko babyivugira mbese asize abandi k’urugamba.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Chronicles uyu musaza ngo yaba yapfuye kuri uyu 02 Ukuboza 2023
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com