Byamaze kwemezwa ko Twagiramungu Faustin, umunyepolitiki wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akaba yaramenyekanye cyane mu mashyaka arwanya ubutegetsi kuva yajya muri politiki , yitabye Imana kuri uyu wa 2 Ukuboza 2023 .
Amakuru agera kuri Rwandatribune com,avuga ko Twagiramungu yari amaze iminsi arembejwe n’uburwayi mu Bubirigi aho yari amaze igihe kirekire atuye , gusa iby’urupfurwe bikaba byamenyekanye kuri uyu Wagatandatu.
Twagiramungu Faustin wamenyekanye cyane ku kazina ka “Rukokoma”,apfuye afite imyaka 78 y’amavuko dore ko yavutse ku wa 14 Kanama 1945 mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu .
Ni umwe mu banyapilitiki bashinze ishyaka MDR mu mwaka wa 1991, ubwo amashyaka menshi yemererwaga gukorera mu Rwanda, ari nabwo yatangiye kumenyekana muri politiki y’u Rwanda ,ahangaye bikomeye na Perezida Habyarimana Juvenal n’ishyaka rye MRND.
Yagizwe Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma yaho ingabo za FPR Inkotanyi zitsindiye urugamba rwo kwibohora no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ,ashyirwaho hashyingiwe ku masezerano ya Arusha , gusa uyu mwanya akaba atarawumazeho igihe kitarenze umwaka umwe kuko mu 1995 yeguye kuri uwo mwanya ahita ajya mu buhungiro .
Twagiramungu Faustin, yari asanzwe atuye mu gihugu cy’Ububirigi aho yari yarahungiye ndetse akigerayo akaba yarahise atangiza ibikorwa byo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi .
Nyuma y’imyaka isaga umunani yisuganyiriza mu Bubiligi, mu mwaka 2003 Twagiramungu yagarutse mu Rwanda , mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora igihugu nk’umukandida wigenga, gusa ntiyahirwa kuko yatsinzwe na Perezida Paul Kagame wagize amajwi 95,0% naho we akagira 3,62%.
Muri ibi bihe,Twagirangu akaba yari yarashinze ishyaka ryitwa Rwanda Dreame Initiative rirwanya Ubutgetsi bw’u Rwanda rifite ikicaro mu gihugu cy’Ububirigi.
Claude HATEGEIKIMANA
Rwandatribune.com