Umunyapolitiki utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi, Martin Fayulu yemeje ko M23 ari ikibazo kirenze kure Politiki ya Tshisekedi ari naho yahereye avuga ko M23 izatsinsurwa muri 2023 ubwo azaba amaze kuba Perezida w’iki gihugu.
Ibi Martin Fayulu yabitangaje ubwo yabonanaga n’abayoboke b’ihuriro Lamuka yashinze akaba anaribereye umuyobozi, kuwa 9 Nyakanga mu mujyi wa Kisangani ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Tshopo.
Martin Fayulu uzwiho kudacana uwaka na Perezida Tshisekedi ashinja kumwiba mu matora yabaye mu mwaka 2018, avuga ko ikibazo cya M23 kiri mu byibanze azakemura namara kuba Perezida.
Aha yanavuze ko M23 yo ubwayo ari ikibazo gusa avuga ko hari ibibazo bikomereye igihugu kurusha uyu nmutwe, birimo n’ubusahuzi bw’umutungo bukorwa n’abayobozi bakuru b’igihugu.
Yagize ati:” Tugiye gusubiza mu buryo ibi byose byangijwe kubwa Politiki mbi ya Tshisekedi, uretse M23 yamunaniye tuzanakuraho ibi bibazo by’ubukungu ateje iki gihugu”
Muri ibi bikorwa bifatwa nk’imbanzirizamushinga yo kwiyamamariza kuba umukuru w’Igihugu, Martin Fayuli i Kisangani yanayoboye inama y’inararibonye zo mu ihuriro Lamuka.
Mu mwaka 2023 nibwo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hateganijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu byitezwe ko na Perezida uriho [Tshisekedi] aziyamamazamo.
Mu matora yo kuwa 30 Ukuboza 2018, Tshisekedi wari uhagarariye UDPS ryashinzwe nase Etienne Tshisekedi ryari mu mpuzamashyaka CASH yegukanye insinzi n’amajwi 38.56% atsinze Martin Fayulu wari uhagarariye ihuriro Lamuka wagize amajwi 34.82%.