Umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, ukaba ubu uri gukorana n’ingabo za Leta ya Congo, abawugize batangiye gusubiranamo, bashinjanya ubugambanyi kuri M23, ndetse binarangira hishwe uwari Lt Makoma, bamushinja gukorana na M23.
Uyu muLiyetona waguye ahitwa muri Domene ya Kibirizi ho muri teretwari ya Rutchuru yishwe n’inyeshyamba za FDLR kuri uyu wa 17 Werurwe2023 zimushinja ko ngo yaba yaragambaniye bene wabo bo muri uyu mutwe ubwo inyeshyamba za M23 zivuganaga bamwe muribo ndetse n’abo muri FARDC, birangira rero nawe yishwe
Ibi ngo byaturutse ku kuba inyeshyamba za M23 zaranyuze hafi y’urugo rwe zigiye gutera muri Domene ya Kibirizi nyamara we ntabitangaze, bigatuma hicwa Ajida wa FDLR witwa Tout terrain, bigakekwa ko rero yaba yari yamugambaniye.
Lt Makoma yakoze igisirikare mu Ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akivuyemo mu mwaka wa 2017 yakomereje muri FDLR akurikiye umusirikare war inshuti ye witwaga Darius. Ubu yabarizwaga muri s/Secteur ya 1 ya FDLR FOCA iyobowe na Col Silcove
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukomeje guhashya inyeshyamba za FDLR zifatanyije na FARDC, bigakora icyo bise ingabo shya za Congo nk’uko bikunze kugarukwaho na M23, dore ko n’ibirindiro byinshi bwa FDLR byigaruriwe na M23
Uyu siwe mu FDLR cyangwa se umu FARDC wa mbere wishwe azira ko ashobora kuba ari icyitso cy’inyeshyamba za M23, kuko no mu minsi ishize hari n’abandi bishwe abandi barafungwa ndetse bamwe bakaba bari no mu nkiko.
Uwineza Adeline