Muri FDLR hakomeje kuba utunama duto duto tuyobowe na Gen BGD Rishirabake Serge afatanyije na Col.silkove tugamije guhirika Gen Ntawunguka Pacifique Omega
Nkuko isoko y’amakuru ya Rwandatribune ibitangaza muri FDLR FOCA hakomeje kuba umwuka mubi ushobora gusiga uyu mutwe wongeye gucikamo ibice bibiri,intandaro akaba ari amakimbirane aturuka mu kwikubira umutungo uva mu mafaranga asoreshwa abaturage b’abanyekongo,irondakarere ndetse na munyumvishirize.
Gen.Rishirabake Serge usanzwe avuka mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro abo muri FDLR bita Abanyenduga b’abagambanyi , yakomeje kwinubira umwanya yahawe w’agakingirizo aho yashinzwe Urukiko rwa gisilikare muri FDLR akaba ari umwanya uraho ngaho adashobora kubona n’amafaranga 1000 yo kugura isabune mu gihe abandi bagiye bahabwa imyanya ituma bagira aho bahurira n’amafaranga,ibi byose bikaba bituruka ku kato abantu baturuka mu ntara z’Amajyepfo bakunze guhabwa muri FDLR dore ko hari naho babita Inyenzi.
Nkuko isoko yacu ibitangaza ibikesha umwe mu barwanyi ba FDLR bakorera ahitwa Kawunga muri Gurupoma ya Tongo,Teritwari ya Rutshuru,uyu murwanyi yavuze ko muri FDLR Gen Omega yaba ari gupangirwa n’uyu Serge afatanyije na Col Silkove ukuriye ingabo za FOCA zibarizwa muri Segiteri ya Kanani,ndetse ko hari ubwo bamuhushishe igihe yari yiteguye urugendo rwo gusura ingabo za FDLR zibarizwa mu mutwe wa CRAP ya Col Ruhinda ariko biza gupfuba kuko Ruhinda yari yabipanze nabi,Omega abaca murihumye.
Mu mutwe wa FDLR ugizwe na benshi mu bahoze mu ngabo z’uRwanda EXFAR n’abahoze ari Interahamwe zakoze Jenoside,uyu mutwe wakomeje kurangwa n’amacakubiri y’abawugize kugeza ubwo amwe mu mashyaka akorera hanze yamaze kugiramo ibyitso aha twavuga nka RNC bivugwa ko yiteguye gutwara Col Ruhinda ikamwubakiraho, Col Silkove na Gen Gakwerere bakorana na P5.
Uwineza Adeline