Imirwano yabereye ahitwa Kalake ndetse n’ahitwa Mutaho kuri uyu wa 08 Werurwe 2023 abarwanyi b’umutwe wa M23 bihanije bidasubirwaho inyeshyamba za FDLR, zimaze igihe zirwanirira FARDC.
Umutwe wa M23 wakunze gushinza Leta ya Congo gukoresha inyeshyamba za FDLR banashinjaga kwica abaturage b’Abanyekongo ndetse no kubambura ibyabo.
Utu duce twabereyemo Imirwano dusanzwe tubarizwamo inyeshyamba za FDLR ikaba ari nayo mpamvu iyi mirwano yabaye yagize ingaruka nyinshi Kuri FDLR.
Izi nyeshyamba zigizwe n’abahoze mu ngabo zatsinzwe mu Rwanda ndetse n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu itsinda ry’interahamwe, bityo ikaba ari yo mpamvu badashobora gufata icyemezo cyo gutahuka iwabo kuko Bazi ko bahita baryozwa ibyo bakoze.
Abarwanyi ba M23 bahanganye n’inyeshyamba za FDLR zibonye bikomeye zivanamo akazo karenge.
Umuhoza Yves