Mu ijambo ryacishijwe kuri Televiziyo y’igihugu ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo,Umuvugizi w’igisirikare cya Congo Slive Ekenge yatangaje ko Ingabo ze abizi neseza ko zisanzwe zikorana n’inyeshyamba za FDLR, mugihe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Christophe Lutunduranawe, avuga ko nta nyeshyamba ya FDLR n’imwe iri k’ubutaka bwa Congo, bityo bamwe bahita batangaza ko ibya Congo biri kugenda byivanga.
Aya magambo akakaye aje mugihe umutwe w’inyeshyamba uherutse gutangaza ko hari abarwanyi benshi ba FDLR bafatiwe k’urugamba, ubu bakaba bafunzwe nayo , kandi mu bihe bitandukanye bagaragaje ko izi nyeshyamba ziri gufatanya n ’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo FARDC hamwe n’abazalendo.
Minisitiri Christophe Lutundura yatangaje ko nta muntu n’umwe wo muri FDLR ukibarizwa muri Congo , ibintu byaje gutangaza benshi ubwo Umuvugizi w’ingabo yatangazaga ko abizi neza ko Abasirikare b’igihugu cye ( FARDC) bafatanya n’izi nyeshyamba kandi abasaba ko bagomba kureka gufatanya nabo.
Uyu mu General Slive Ekenge yanongeyeho ko Umuntu uzakomeza gukorana n’izi nyeshyamba za FDLR, azahanwa bikomeye.
Ibi kandi byagarutsweho na Perezida Felixe Tshisekedi ubwo yavugaga ko inyeshyamba za FDLR zitakibaho, kandi yemeza ko n’uwaba akiriho, yaba yarashaje atakagombye kuba ateye ubwoba ku Rwanda.
Nyuma y’aya magambo umutwe w’inyeshyamba wa M23 wahise utangaza ko aya magambo ari amahomvu ndetse bemeza ko ibi bari kubivuga bagira ngo biyerurutse.
byatumye bakomeza bavuga ko ibi ari nko gukina ikinamico basanganywe.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com