Mu ntangiriro z’iki cyumweru bamwe mu baturage batuye mu ntara ya Kivu y’a majyaruguru ho muri Teritwari ya Rutshuru bakomeje gutakambira inzego zishinzwe umutekano muri Repubulika ya Congo kubatabara ngo kuko barembejwe n’umusoro basigaye bacibwa n’inyeshyamba za FDLR kugirango babashe kujya guhinga mu mirima yabo.
Aba baturage bavugako kugirango wemererwe kujya guhinga mu murima wawe ugomba kubanza kwishyura inyeshyamba za FDLR amafaranga 1000 ya makongomani utayatanga ntubashye guhinga cyane cyane abatuye mu duce twa Gitwa, Muthanga,Nyamuragiza, Mulembwe,Kakoro, Bubembe, Nyamitwitwi, Binza no mu nkengero zaho ho muri Teritwari ya Rutsuru.
Aime Mukanda umwe mu bayobozi baka gace aganira n’itangazamakuru yavuze ko abo baturage babangamiwe cyane n’ibikorwa bigayitse bikorwa nizo nyeshyamba Kuko bibangamiye iterambere ry’ubuhinzi n’abaturage mwako gace ,anongeraho ko imirima yabaturage isa niyafatiwe n’inyeshyamba za FDLR zibaca amafaranga kugirango babashe guhinga, maze asaba inzego zishinzwe umutekano muri teritwari ya Rutsuru gukora iyo bwabaga zigatabara abaturage.
Yagize ati: turasaba abashinzwe umutekano gutabara aba baturage kuko mu gihe batabashije kujya mu murima yabo ngo bahinge iterambere ryabo ryabangamirwa mu mujyi, ubuhinzi aribwo shingiro ry’iterambere muri ako gace.
inyeshyamba za FDLR zakunze gushirwa mu majwi n’abaturage batuye Mu duce ziherereyemo kubambura amafaranga yabo no kubasoresha ku gahato ibintu bo bavugako ari ubusambo bakorerwa na FDLR uwitwa Col Ruvugayimikore uzwi nka Ruhinda akaba ariwe ukuriye ibyo bikorwa.
Hategekimana Claude