Umutwe wa M23, watunze agatoki FDLR gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyekongo biri gutuma abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeza kwibasirwa .
Mu butumwa baheruka guha Umuryango w’Abibumbye(ONU) ejo kuwa 1 Mutarama 2022, Umutwe wa M23 uvuga ko FDRL ariyo nyirabayaza mu gwikirwakwiza ibitekerezo n’icengezamatwara rigamije kwangisha andi moko y’Abanyekongo bo mu Burasirazuba bwa DRC bagenzi babo bo mu bwoko bw’Abatutsi .
M23, ikomeza ivuga ko Umutwe wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Rwanda, bahungiye mu Burasirazuba bwa DRC batangira gukwirakwiza iyo ngengabitekerezo mu Banyekongo ndetse ko n’ubu uyu mutwe ariko ukomeje kubigenza.
M23 ,yasabye Ubutegetsi bwa DRC guhagarika gukorana no gutera inkunga umutwe ugendera ku ngengabitekerezo ya jenoside, maze inasaba Umuryango w’Ababimbye n’indi miryango mpuzamahanga, gushyira itutu kuri Guverinoma ya DRC ikorana na FDLR kugirango ibyo bikorwa by’Urugomo bihagarare.
Ati:” Turamagana Umutwe wa FDLR nyirabayazana w’ingengabitekerezo ya Jenoside muri DRC ndetse ukaba ukomeje gukwirakwiza iyo ngengabitekerezo igamije kwibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi no kubangisha andi moko y’Abanyekongo.
Turasaba Guverinoma ya DRC guhagarika imikoranire ifitanye n’abo bantu no kudakomeza kubinjiza mu ngabo z’igihugu FARDC. Turasaba kandi ONU n’indi miryango mpuzamahanga gushyira igitutu kuri Guverinoma ya DRC , kugirango ibyo bikorwa by’amacakubiri n’urugomo biterwa na FDLR bihagarare.”
M23 kandi, yongeye gusaba Umutwe wa FDLR guhagariko ibikorwa by’ubwicanyi no guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bitaba ibyo umuriro wa M23 ukayigeraho byihuse.