Umutwe w’inyeshyamba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo ntukiri ikibazo k’u Rwanda. Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa FARDC, Major General Richard Leon Richard Kasonga, ubwo yemezaga ko uyu mutwe wamaze gucika intege.
Yabisobanuye mu kiganiro cy’umutekano yagiranye n’Abanyamakuru I Kinshasa, ku wa 30 Gicurasi 2022, cyitabiriwe n’Umuvugizi wa polisi ya DRC n’uwa Guverinoma Patrick Muyaya.
Uyu musirikare yahakanye ubufatanye Leta y’u Rwanda ishinja FARDC kugirana n’uyu mutwe witwaje intwaro ugizwe n’Abarimo abakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasobanuye ko batakorana n’umutwe winjiye muri DRC, ukica abaturage ndetse ugakora n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Ku kuba Leta y’u Rwanda ivuga ko FDLR ari ikibazo ku mutekano warwo, Gen Kasonga yagaragaje ko uyu mutwe ntakibazo ugiteye muri ibi bihugu byombi kubera ko ngo FARDC yawurwanyije, ikawutsinda.
Yagize ati “Twarwanyije n’ingoga ndetse n’ubushake bwinshi aba baterabwoba batsindiwe iwabo, bityo rero kuri ubu ntabwo bagiteye ikibazo ku mutekano w’igihugu bakomokamo. Bagaragara ari 10, 8, 9 ahantu hamwe cyangwa ahandi, bashakisha ibiryo n’imiti kugira ngo babeho, ariko si umutwe ufite ububasha bwo guhungabanya ituze ry’abaturage cyangwa umutekano w’Iwabo.”
Yakomeje agira ati “nta gitero FDLR igaba ku Rwanda, nta munsi n’umwe ibikora, uyu mutwe twarawutsinze, mu mitwe yaranduwe hano muri Congo harimo na FDLR.”
Gen Kasonga yavuze ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda nyuma y’aho tariki ya 23 Gicurasi 2022, igisirikare cy’u Rwanda cyashinje FARDC n’uyu mutwe kurasa za roketi mu Karere ka Musanze no gushimuta abasirirkare bacyo babiri bari ku burinzi.
Yakomeje asobanurara ko FDLR ari umutwe utagize icyo wishe cyangwa ngo ukize kuko wamaze gucika intege ntabushobozi wagira bwo gutera u Rwanda.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM