Umutwe w’inyeshyamba wa FDLR wanze gushira amakenga ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba irimo RUD URUNANA, FLN na FPP ivuga ko bose bashobora kuba ari abakozi b’umwanzi ariwe FPR inkotanyi.
Uyu mutwe wongeyeho ko bisaba kwitonda mugukorana na ririoya huriro kandi yemeza ko abo bose bagomba kubanza kugororwa mbere yo gusubizwa mu muryango kuko bataye urugamba
Kuwa 27 Gashyantare 2023, hasohotse itangazo ndetse rinacishwa mu kinyamakuru Vertas.info cy’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, iryo tangazo Rwandatribune ikaba irifitiye kopi ryavugaga ko hashyizweho ihuriro ry’imitwe yitwaje Intwaro CORE (La communaute Rwandaise en Exil) rihagarariwe na Athanase Hakizamungu.
Nk’uko bigaragara muri iryo tangazo ni uko abarigize ari abahagarariye imitwe yitwaje intwaro isanzwe ikorera k’ubutaka bwa Congo aha twavuga RUD URUNANA ihagarariwe na Col.Faida,FPP/FDP iyobowe na Gen.Bgd Kanane Jean Damacsene uzwi ku mazina ya Dani,Maj.Gen Hakizimana Antoine Jeva uhagarariye FLN ,Soldat Twihangane Pacifique Sharif uvuga ko ahagarariye RRM,Gen.Masengesho Guidon uhagarariye FND na Harerimana Sylvestre uhagarariye FRD.
Intero n’inyikirizo by’ayo mashyaka ni ugucyura impunzi z’abanyarwanda ziri mu buhungiro, biciye mu biganiro cyangwa intambara, kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda n’ibindi.
Nyuma y’iritangazo Rwandatribune yashatse kumenya aho uruhande rwa FDLR ruhagaze ndetse n’uko rubona iri huriro rigizwe n’imitwe yitwaje intwaro igera muri 6, mu kiganiro gito aherutse kugirana n’isoko yacu iri ahitwa Rwindi Umuvugizi wayo Augustin Maniragaba uzwi nka Cure Ngoma yavuze ko FDLR aho ihagaze iriya mitwe ya FLN, RUD na FPP ari abadezeriteri(abataye urugamba)bagomba kubanza kugororwa ,bakabona ubusubira mu muryango.
Bwana Cure Ngoma asanga bene ariya mahuriro ashobora kuba akorera umwanzi,akaba ariyo mpamvu ku ruhande rwabo batapfa kuyoboka ibibonetse byose.
Si ubwa mbere imitwe irwanya Leta y’uRwanda igerageje kwibumbira hamwe ngo ihungabanye umutekano w’uRwanda ariko nta gihe yateye kabiri idasenyutse,aha twavuga amahuriro ya FCLR-UBUMWE,CPC,P5 ,MRCD –ubumwe n’andi yose atarigeze arenga umutaru ,kubera ko bene ayo mashyaka babadafite intego y’ukuri barwanira ,abasesenguzi mu bya poltiki bakaba bavuga ko n’iri ryavutse ryitwa CORE ridafite igihe kirekire.
Mwizerwa Ally