Umutwe w’inyeshyamba wa FDLR umaze igihe warohereje itsinda mu murwa mukuru wa DRC I Knshasa kugira ngo bagirane amasezerano yanditse na Guverinoma ya Kinshasa, icyakora uru rugendo nti rwabahiriye kuko iri tsinda ryarinze rihindukira nta masezerano asinywe ku mpande zombi.
Ni uruzinduko iri tsinda ry’inyeshyamba ryari riyobowemo na Col Emile usanzwe ari G1 ( G1 :ni ushinzwe ubutegetsi n’amategeko mu gisirikare) muri FDLR rukaba rwari rugamije kugirana ibiganiro na Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse bakanagirana amasezerano yanditse y’imikoranire mu bya Gisirikare ndetse na Politiki.
Iri tsinda ryari rimazeyo iminsi igera kuri 5 ngo icyari cyarizinduye nticyagezweho kuko ubwo bari biteze kuza gusinyana aya asezerano n’uhagarariye ingabo, ndetse n’abandi bose bagombaga gushyira umukono kuri amasezerano batunguwe no kumva ko umugaba mukuru w’ingabo Lt Gen Shiwewe Songesa Christ yahise akorera urugendo rwe mu mujyi wa Goma kuri uyu 08 Werurwe 2023 bikarangira n’iritsinda rizanye nawe mu ndege.
Bimwe mubyo bari bitze ko bigomba kurangira harimo ko Leta ya Congo yagombaga kongera ingengo y’imari ihabwa izi nyeshyamba, ndetse bakanabaha izindi ntwaro zigezweho kuko izo baherutse kubaha zitari kurwego bifuza.
Muri iyi myanzuro kandi harimo ko iki gihugu kigomba gufasha izi nyeshyamba kwiyegeranya neza hanyuma zigahabwa inkunga yo gutera u Rwanda.
N’ubwo ibi bitabashije kugerwaho izi nyeshyamba zari zisanzwe zifitanye amasezerano atanditse na Guverinoma ya Congo, kuko ndetse kugeza na n’ubu ingabo za Leta zimaze igihe zifatanya n’izi nyeshyamba.
Izi nyeshyamba zikaba zashakaga ko aya masezerano yashyirwaho umukono kuko bazi neza ko iki gihugu igihe icyo aricyo cyose babahinduka.
Izi nyeshyamba kandi n’ubwo zisanzwe zikorana na Leta ya Congo zizi neza ko igihe icyo aricyo cyose bashobora kubahinduka, kuko bitaba bibaye kunshuro ya mbere.
Uwineza Adeline