Umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ,wasabye imiryango mpuzamanga gushyira igitutu k’Ubutegetsi bw’u Rwanda, bukemera kugirana ibiganiro nawo nyuma y’imyaka isaga 28 wihishe mu mashyamba ya DRC aho utegurira imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu itangazo uyu mutwe wasohoye kuwa 27 Ugushyingo 2022 ,ryashizweho umukono na Maj Cure Ngoma umuvugizi wa FDLR,rivuga ko Ubuyobozi bukuru bw’uyu mutwe, burambiwe gukomeza kwihanganira imiryango mpuzamahanga ikomeje guceceka no kutagira icyo ikora kugirango ishyire igitutu k’Ubutegetsi bw’u Rwanda mu rwego rwo kubusaba kwemera gushyikirana nawo.
FDLR kandi, ivuga ko ariwo mutwe ukomeye mu mitwe yose ya gisirikare irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, ariko nyamara ngo u Rwanda rukomeje kwinangira rwanga ibiganiro nawo, ahubwo rugakomeza kohereza ingabo zarwo mu Burasirazuba bwa DRC guhiga bukware no kwica abarwanyi bawo.
Muri iri tangazo,umutwe wa FDLR wasabye imiryango mpuzamahanga irimo ONU ,gushyira igitutu k’Ubutegetsi bw’u Rwanda kugirango bwemere ibiganiro nawo.
FDLR itangaje ibi, mu gihe ivugwaho gufasha FARDC mu rugamba ihanganyemo n’umutwe wa M23, ariko ikaba ikomeje gutsindwa kuko ubu bufatanye M23 ikomeje kubutsinda uruhenu.
Abakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano muke mu Karere k’ibiyaga bigari, bemeza ko muri iyi minsi M23 ikomeje gusaba Ubutegetsi bwa DRC ibiganiro kugirango wemere gushyira intwaro hasi, Abategetsi ba DRC nabo bakomeje kwegera Abayobozi ba FDLR basaba ko nayo igomba kuzamura ijwi risaba ibiganiro n’Ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ibi, ngo biraturuka k’ukuba u Rwanda rwakunze gushyira igitutu kuri DRC ruyishinja gushigikira no gutera inkunga umutwe wa FDLR , mu gihe Ubutegetsi bwa DRC nabwo bushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23.
Umwe mu banyapolitiki ba DRC batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi akaba aherereye mu mujyi wa Goma ,aganira na Rwandatribune.com mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2022 utashatse ko dutangaza amazina ye ku mpamvu z’umutekano we, yavuze ko iyi ari iturufu iri gukoreshwa n’Ubutegetsi bwa Kinshasa ,mu rwego rwo kugaragariza amahanga ko mu gihe u Rwanda rwaba rwanze kugirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR uburwanya, nabwo butapfa kwemera kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ntabwo u Rwanda ruzagirana ibiganiro na FDRL. Arega RDC niba yemera ko ikorana na FDRL cga iyishigikiye rwose nge ndumva atari ikibazo gikomeye nkuko RDC ikomerewe na M23. RDC yemere gusa ubundi ntawe u Rwanda ruzagishinama mu kugikemura kandi kizakemuka. Ntabwo u Rwanda rwakwicarana nabajenosideri.
Niba bashaka ibiganiro nibaze turwane hanyuma nitubona haragace bafashe twananiwe kwigarurira bazabone gusaba ibiganiro
Hahahahhahahha cyakoze uransekeje ariko wa mugani izi nkoramaraso ko Imana yazidukijije ikomeze izidutaindire mu izina rya yesu naho rwose nta munyarwanda wabona imbaraga ziganira nabicanyi ba FDRL
Barikirigita bagaseka,
ese ubundi barasaba iki batashye ko ntanumwe bangiye gutaha, barashaka u rwanda ruganire nabo, rubabwire ko batazaryozwa ibyaha bakoze, bazabanze basabe imbabazi Imana ibababarire amaraso yinzirakarengane bamennye nanubu bakiyamena hanyuma barambike imbunda baze bature nkabandi bareke kuvuga mahomvu