FDLR yateguye Misa yo kusabira Kizito ejo ku cyumweru
Ku mbuga nkoranyambaga amakuru akomeje gucicikana n’ibijyamye na Nyakwigendera Kizito Mihigo uherutse kwiyambura ubuzima,ndetse aho bamwe mu barwanya Leta y’uRwanda bakomeje kubigira iturufu ndetse basaba amaperereza yimbitse mu gihe Urwego rwa RIB rwo rwamaze kubyamaganira kure.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu HRW,n’indi miryango mpuzamahanga ikomeje gusaba iperereza ryimbitse ku rupfu rw’uyu muhanzi,ariko urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwamaganiye kure icyo kifuzo cyane ko uRwanda ari igihugu gifite ubutabera bumaze gutera imbere ku rwego mpuzamahanga.
Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bavuga ko kwiyahura ari intambwe ya kane y’agahinda karenze kandi iyi ntambwe umuntu bitewe n’ibyago arimo ari icyemezo gishobora kuza umwanya uwo ariwe wese.
Dr.Muyango Anselme impuguke mu by’imitekerereze ya muntu yabwiye Rwandatribune.com ko kwiyahura kwa Kizito Mihigo ataribyo gutindaho ahubwo bitewe n’igihe yafunzwe akaza guhabwa imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,ashobora kuba yarongeye kureba ukuntu agiye kongera gusubira mu manza,agakatirwa kandi igihano yari yakatiwe cyambere kigasubizwaho ibyo byose agasanga umuti ari ukwiyambura ubuzima,ati:bibaho si igitangaza gusa n’umwanzuro upfuye.
Ku bijyanye n’ingufu ziri gushyirwa mu kwamamaza urupfu rwe iyi mpuguke isanga nta kindi kibihatse usibye inyungu za politiki,kuko yaba muri za Amerika no mu bihugu byateye imbere ubushakashatsi bwerekana ko imibare iza ku mwanya wa mbere w’abiyahura ari muri Leta z’ubumwe z’Amerika ese Leta iba ifitemo uruhe ruhare?
Yesu ati:muzabamenyera ku mbuto zabo
Imitwe y’inyeshyamba irwanya Leta y’uRwanda nka RNC,P5 ndetse na FDLR ikomeje gusaba misa zidafite ubusobanuro cyane ko ibyinshi bishingiye ku nyungu za Politiki.
Mu itangazo FDLR yasize ahagaragara ryo kuwa 21/02/2020 yamenyesheje abambari bayo ko ejo ku cyumweru 23 Gashyantare sayine ariho hazasomwa Misa yo gusabira Kizito Mihigo wiyambuye ubuzima,abantu bakomeje kwibaza impuhwe Gen.Omega na Gen.Byiringiro bafitiye Kizito Mihigo kandi FDLR yuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside ndetse n’abakoze Jenoside.
Mwizerwa Ally