Umuvugizi wa FDLR yavuze ko FARDC irwanira ubusugire bw’igihugu cyayo naho FDLR ikaba irwanira kubohoza u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru umuvugizi wa FDLR Curee Ngoma yavuze ko abakomeje gushinja umutwe wa FDLR gukorana na FARDC, igisilikare cya Congo, ari ibinyoma byambaye ubusa, Curee Ngoma avuga ko inyeshyamba ahagarariye nta nyungu zifite muri iyi ntambara ishamiranyije umutwe wa M23 n’ingabo za Leta FARDC.
Curee Ngoma yagize ati: “Ibyo FDLRna FARDC barwanira biratandukanye, FARDC irarwanira ubusugire bw’igihugu cya Congo Kinshasa,naho twe FDLR turarwanira kubohoza u Rwanda n’abanyarwanda.”
Abasesenguzi mu bya politike bavuga ko nubwo FDLR ihakana gukorana bya hafi n’ingabo za Leta FARDC,raporo y’impuguke za Loni zagiye zemeza ko uyu mutwe ukorana na FARDC mu bitero bigabwa ku nyeshyamba za M23,ndetse n’umutwe wa M23 ukaba warakunze kwerekana abarwanyi ba FDLR wagiye ufatira ku rugamba.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com