Umutwe w’inyeshyamba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda wavuze ko igihe cyo gutaha mu rwababyaye kigeze, ko ugomba gufata intwaro ugasubira mu Rwanda kuko igihe cy’inkotanyi cyarangiye nk’uko baherutse kubihanurirwa n’abahanuzi babo.
Umuvugizi w’izi nyeshyamba Cure Ngoma ntabyinshi atangaza kuri uyu mugambi cyakora yemeza ko igihe kigeze kugira ngo basubire mu Rwanda bambuwe n’inkotanyi.
Icyakora abahanuzi b’izi nyeshyamba bakunze kwita Abahubiri bamaze igihe bemeza aya makuru, ko Imana yabahishuriye ko bagomba gutangiza urugamba kandi bazarutsinda, bagasubirana igihugu cyabo.
Uyu muvugizi kandi yemeza ko ibikoresho byose bakeneye kugira ngo batangize urugamba bamaze kubigwiza, kandi ko bafite imbaraga zihagije kuko na FARDC itazabatererana muri iyi ntambara yo kwisubiza igihugu cyabo bambuwe.
FDLR igizwe na bamwe mu bahoze mu ngabo z’u Rwanda zatsinzwe hamwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 bagahita bahungira muri iki gihugu. Sibo gusa kuko hari n’abana bagiye bavukira muri iki gihugu bamaze kwinjira muri izi nyeshyamba, babeshywa ko baharanira kubohoza igihugu cyabo.
Uwineza Adeline
None se :1) Coalition ya FDLR igiye kwisubiza u Rwanda batswe n’inkotanyi et puis m23 isubize aho yafashe ça signifie quoi? Ariko nimurekeraho gukinira k’ubuzima bw’abantu.Historiquement le Congo sait très bien qui est m23 et le FDRL connait ce qu’il a fait en 1994.Pensez vous que les les Tutsi ne sont pas des creatures? Croiyez vous qu’ils ne doivent pas exister pourquoi? Izo nkiramaraso zavuye murwanda zikoze genocide,zigeze Congo zibiba urwango mubanyekongo nabo batagira ubuyobozi none baragira ngo bafatanije batsembe abagizwe abacongomani n’amateka abandi bambuke bakomeze amabi batangiye.Imana ifite imbaraga zisumba izanyu,izaduha imbaraga n’ubwenge bwo guhagarara kubyo twagezeho kd na m23 izi ko irwanira ukuri.
FDRL yabibye urwango ye n’ingengabitekerezo yayo. Byaracengeye mu nzego z’ubuyobozi kugeza kuri Tshisekedi. Byageze aho FDRL na FARDC biba igisirake kimwe. Mu Rwanda ntahantu ho kurwanira hahari. Ibyo RDC irimo nizo nkoramaraso, imenye ko intambara izabera iwabo muri RDC uko byagenda kose. Ndahamya ko FDRL nihirahira izasukwaho umuriro maze isubireyo kandi bazayikurikirayo maze ibintu bijye kumugaragaro. Imbwa zizubaha abagabo.