Mu gihe cy’ibyumweru bibiri inka z’abaturage zigera 2700 nizo zimaze gusahurwa n’abarwanyi ba FDLR,ACDNH/Abazungu na APCLS, mu duce inyeshyamba za M23 zari zafashe nyuma zikaza kuharekura , mu rwego rwogushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda yo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo.
Ni amakuru yemejwe n’isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri i Mweso aho ivuga ko nyuma y’aho inyeshyamba za M23 zisubirije uduce turindwi zari zarigaruriye zikadushyira mu maboko y’ingabo za EAC, ibikorwa by’urugomo byahise bitangira aba Mai main na FDLR bagatangira kwigabiza imitungo y’abaturage.
Muri iki gihe utwo duce tukaba tugenzurwa n’Ingabo z’ibihugu byo mu karere (EACRF) zoherejwe muri DR C, ni mu gihe hashize iminsi umutwe w’ingabo z’u Burundi waratangiye kugenzura uturere twa Karuba, Mushaki, Kirolirwe ,Nyamitaba,Kibarizo,Bwiza,Kichanga n’ahandi nyuma y’uko M23 ihavuye.
Umwe mu baturage batuye i Karuba twahaye izina rya Kanyamuhanda k’ubwumutekano we, yabwiye Rwandatribune ko ubujura burigukorwa na FDLR ifatanyije n’imitwe ya Nyatura, ubwo bujura bwibasiye uduce twa Rugogwe, Matanda ndetse n’inka ziri ahitwa Bunyole zarashimuswe, uyu muturage akaba avuga ko batabaje ingabo z’Abarundi ziri mu mutwe wa EACRF,zikaza kuhagera abaturage barangije kwicwa.
Ibi bikorwa bikaba bivugwamo Gen.Bgde Nzabanita Andre uzwi nka Karume,Gen.Nyamuganya Bonane wa ACNDH/Abazungu ndetse na Gen.Domi wa CMC/FDP, umwe mu basilikare ba Leta uri ahitwa ku Rupangu utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko ibi byose bikorwa ubuyobozi bwa FARDC,bubizi cyane ko inka zose zisahuwe abakomanda b’iyi mitwe ya Mai Mai batanga raporo kwa Gen.Mugabo wa FARDC aho ahabwa 20% by’ibyibwe.
Aha abakurukiranira hafi iby’umutekano wa Congo bavuga ko hari hakiri kare ko M23 irekura uduce yari yarigaruriye kuko babona ari ugusiga abaturage mu kaga cyane ko ivuga ko aribo irwaniririra,aba basesenguzi kandi bavuga ko bizagorana ko ingabo za EACRF zahagarika umuvuduko w’iriya mitwe ya Mai mai kuko bahabwa ubufasha na Leta ya Congo mu cyiswe Wazalendo Project, bityo bikazarangira ibyo M23 yarwaniraga bidasobanutse.
Uwineza Adeline