Gen.Maj.Omega yasize Cure Ngoma k’urutonde rw’abazatorwamo Perezida wa FDLR akaza yiyonhera kuri Henganze Cylire na Gen.Bgd Busogo
Mu gihe bamwe mu basivili babaga mu nkambi ya Kirama bakomeje guhungishirizwa muri Uganda,ndetse n’abasaza batagishoboye Gen.Byiringiro Victor,Gen.Powete Amikwe,n’abandi bakuze bamaze gutegurirwa inkambi berekezwamo muri Uganda,Gen.Ntawunguka Pacifique Omega akomeje gutegura mu ibanga abo bagomba kuyoborana inyeshyamba za FDLR FOCA.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa Tongo ,itumenyeshako k’umunsi w’ejo intumwa zoherejwe kwa Cure Ngoma usanzwe ari Umuvugizi wa FDLR ziyobowe n’umuntu wa Omega witwa Ajida Ceceo zasabye Cure Ngoma kwitegura guhatanira intebe yari isanzweho Gen.Byiringiro Victor wamaze gusezererwa mu nyeshyamba za FDLR FOCA,ndetse akaba yarasabwe no kwegura k’Ubuyobozi bwa FDLR.
Igikorwa cyo gusezera muri FDLR akajyanwa mu nkambi Gen Byiringiro giteganijwe mu mpera z’uku kwezi,ariko bamwe mu begereye ibiro bikuru by’uyu mukambwe babwiye isoko ya Rwandatribune ko bitazapfa gushoboka kuko uyu musaza agitsimbaraye k’Ubuyobozi.
Usibye Cure Ngoma wasabwe gutanga kandidatire mu bandi bamaze kuzitanga haravugwamo Gen.Maj Ukwishaka Bonane Daniel uzwi nka Busogo,Nsanzimihigo Cylire uzwi nka Henganze.
Ikibazo cyo kugundira ubutegetsi,kwikubira no kuguma kubitekerezo bishaje benshi bakomeje kugishinja Gen.Iyamuremye Gaston uzwi nka Byiringiro Victor,bamwe mu barwanyi batashye bavuga ko aribyo byatumye hagenda havuka imitwe myinshi irimo nka RUD URUNANA,CRD UBWIYUNGE na FPP,abasesenguzi mu by’umutekano basanga uyu Augustine Maniragaba uzwi nka Cure Ngoma ariwe uhabwa amajwi yo kuyobora FDLR kuko we nta byaha bya Jenoside akekwaho.
Cure Ngoma ni muntu ki?
Amazina ye y’ukuri yitwa Augustin Maniragaba alias Curé Ngoma
Yavutse mu mwaka wa 1967 avukira ahitwa Gahondogo,
Segiteri Rugera, Komini Nyamutera,Perefegitura ya Ruhengeri,ise yitwa Léonard
Nshakira nyina ni Madeleine Kakuze,Cure Ngoma amashuri abanza yayigiye ku ishuri ribanza rya Murungu,akomereza amashuri yisumbuye muuri Lycee de Kigali aho yarangije mu ishami ry’imibare n’ubutabire,Kaminuza ayikomereza muri Universite y’uRwanda mu ishami ry’imibare n’ubutabire,kuva mu mwaka wa 1993 kugeza 1994 yabaye Umwalimu mu ishuri rya ACEDI Mataba mu cyahoze ari Komini Ndusu ubu ni mu Karere ka Gakenke,Umurenge wa Mataba,ubu akaba yari Komiseri ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri FDLR.
Mwizerwa Ally