Urupfu rwa Gen.BD Hatanguramye Vedaste wari ukuriye urukiko rwa gisilikare wishwe ku mabwiriza ya Gen.Omega rwateje uruhagarara muri FDLR
Mu nkuru y’ubusize yagiraga iti:https//rwandatribune.com/fdlrubuzima-bwa-gen-ntawunguka-pacifique-omega-buri-mu-kaga-coup-detat-kuriwe-yamaze-gutegurwa/mu gika cya nyuma twababwiye ko tuzabagezaho uko Gen.Ntawunguka Omega akomeje kwikiza aba Ofisiye bakuru,bari inshuti za Nyakwigendera Gen.Mudacumura,abagerakaho ibyaha by’ubugambanyi.
amakuru Rwandatribune.com ikesha imboni zacu ziri ahitwa Parisi muri Nyamuragira ,nuko hasize icyumweru kirenga uwari ukuriye urukiko rwa gisilikare(Auditorat militaire)Jenerali Hatanguramye Vedaste wari uzwi nka Kwizera Esidras Kalebu yishwe,urupfu rwe rukaba rwateje umwiryane muri FDLR/FOCA,uyu mu ofisiye mukuru kandi akaba yari mubyara wa Gen Ntawunguka Pacifique Omega.
Dore invo n’invano y’urupfu rwa Gen BGD Kalebu!
Mu makuru Rwandatribune.com yiherewe n’umwe mu bari hafi y’umuryango we n’uko hari icyifuzo cyari cyatanzwe na Lt.Gen Byiringiro Victor Perezida wa FDLR cy’uko uyu Gen Kalebu yakungiriza Jenerali Majoro Kolomboka uteganywa kugirwa umugaba mukuru w’ingabo za FOCA,mu gihe Gen Omega azaba akuwe k’ubuyobozi bw’ingabo,Jenerali Kolomboka akayobora,ibi bikaba byari byavugiwe mu nama nkuru y’Abakada ba FDLR ariko uwitwa Henganze wari muri iyo nama akabivunguriraho Gen.Omega.
N’ubwo icyo cyifuzo cyari gihari , Jenerali Kalebu we ntiyifuzaga ko mubyara we Gen Omega yagira ikibazo mu buyobozi ni muri urwo rwego yahoraga amugira inama yo gushyira ibintu k’umurongo kugirango agarure umwuka mubi mu ngabo,kandi akamusaba kunga ubumwe nabo ayobora,dore ko igihe Gen Mudacumura yicwaga aba Ofisiye bakuru benshi batifuzaga ko Omega ariwe ubayobora bityo kubwo benshi bamubonagamo ubuhubutsi no kuba agendera ku buhanuzi cyane,abagize intugunda ku itorwa rye bose bahise bitwa abagambanyi usibye Gen.Uwimbabazi Celestin uzwi ku mazina ya Kimenyi Nyembo wahise ugabirwa kuyobora Karitsiiye Jenerali bita(QG).
Majoro Ahorukomeye Aime uzwi nka Karenga niwe wahawe kwica Gen.Kalebu
Uko guhora agira inama mubyara Gen Kalebu ni nabyo byatumye Gen Omega amubonamo umugambanyi mukuru,hiyongeraho n’andi makuru yaturutse mu itsinda ry’abanyamasegesho bazwi nk’abahubiri,yavugaga ko bahishuriwe ko Kalebu agiye gukorera coup d’etat mubyara we Omega akamuhirika k’ubuyobozi bw’ingabo za FOCA,ibyo byose byatumye Gen.Omega atanga amabwiriza ayaha uwitwa Majoro Kalenga wo muri CRAP kwica Gen Kalebu agahita anamushyingura.
Igisiga cy’urwara rurerure cyimena inda Gen.Omega yishe mubyara we!
Bamwe bo mu muryango wa Nyakwigendera,barifuza ko bahabwa umuntu wabo bakamushyingura mu cyubahiro,umwe mu muryango we yagize ati:igisiga cy’urwara rurerure cyimena koko,Ntawunguka ageze naho kwica abavandimwe be?Imana izaduhorera,usibye Jenerali Kalebu kandi uwitwa Koloneri Murwanshayaka Blaise wari umujyanama wa Gen Byiringiro mu bya gisilikare nawe yasimbutse urufaya rw’amasasu ya Gen.Omega ahungira iBunagana aho nawe yashinjwaga ubugambanyi,abandi bari k’urutonde rw’abahigwa ni Gen.Lucien Nzabamwita Kalume Andre.
Gen Kalebu Kwizera Esidras ni muntu ki?
Gen.BD Hatanguramye Vedaste Kalebu yavutse mu mwaka wa1968,avukira mu cyahoze ari Komini Giciye ubu ni mu Murenge wa Shyira,Akarere ka Nyabihu,Intara y’uburengerazuba yinjiye mu ngabo zatsinzwe EX-FAR muri 1993,yinjira mu ishuri rikuru rya gisilikare ESEM mu cyiciro cya 28 ESMy,ahunze afite ipeti rya Ajida(Adjudant éléve),mu mwaka wa 1998 yagizwe Liyetena aba Komanda wa Kompanyi Cobra Noir mu ntambara y’abacengezi ,nyuma yagiye azamurwa kugeza ubwo yari aegze ku ipeti Burigadiye Jenerali akaba yari Perezida w’urukiko rwa FDLR.
Mwizerwa Ally