Amakuru agera kuri Rwandatribune.com dukesha bamwe mu mboni zacu ziri iTongo ho muri Teritwari ya Nyamuragira,aremezako Gen.IyamuremyeGaston uzwi nka Byiringiro Victor arembye cyane kuburyo hasize ukwezi atajya ahagaragara.
Gen Byiringiro akaba yari amaze iminsi arwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso ndetse n’indwara z’imitsi zakomotse kubwo kurya inyama zidahiye,biteganyijwe Nsanzimihigo Siriro uzwi ku mazina ya Henganze wakatiwe igifungo cya burundu n’inkiko Gacaca zo mu Rwanda ariwe uhita amusimbura by’agateganyo.
Uburwayi bwa Gen.Byiringiro bwiyongeye ku bibazo uyu mutwe wari usanganywe harimo,ubwunvikane buke bwa Gen.Omega ukuriye abarwanyi ba FDLR FOCA na Perezida wa FDLR Gen Byiringiro,ukutubahana kuri hagati ya Gen.Omega na Komanda w’umutwe udasanzwe wa FDLR witwa CRAP ukuriwe na Col.Ruvugayimikore Ruhinda,aho bapfa amafaranga no kutubahana.
Ku bazi Nsanzimihigo Siriro uzwi ku mazina ya Henganze,bamushinja kuba ari umusinzi kandi akaba ari umuhezanguni uyu Henganze akaba yari asanzwe ashinzwe iperereza rya FDLR mu biro bya Perezida Byiringiro Victor,akaba kandi adacana uwaka na Gen.Ntawunguka Pacifike Omega aho Omega amushinja kujyana utugambo kwa Gen.Byiringiro Perezida wa FDLR.
Gen Byiringiro Victor ni muntu ki?
Gen Byiringiro amazina y’ukuri ni Iyamuremye Gaston mwene Stanisilas Rusazi,avuka mu Kagali ka Cyivugiza,Umurenge wa Muko,Akarere ka Musanze,Intara y’amajyaruguru yavutse mu mwaka wa 1945,yize amashuri ya gisilikare mu gihugu cy’ububiligi mu ishami ry’amashanyarazi,mu ntambara ya 1994 yahunze afite ipeti rya Majoro,afite abana babiri b’abakobwa ubu bacunga amato ye y’ubucuruzi ku cyambu cya Point Noir,ku babanye nawe bamushinja kuba yaragiye atanga ibihano bikarishe ku barwanyi ba FDLR bakoze amakosa harimo gucibwa ibihanga,guhambwa uri muzima naho adatinya guha umurwanyi igihano cy’inkoni 1000.
Hategekimana Claude