Gusezerera abageze mu zabukuru bakoherezwa mu nkambi za Uganda,gushisha abakoze jenoside,ubufatanye na RNC,imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama imaze iminsi 3,yiga ku bibazo byugarijwe uyu mutwe w’inyeshyamba za FDLR/FOCA muri Nyamuragira
Amakuru agera kuri Rwandatribune dukesha isoko y’amakuru yacu iri ahitwa iBwito,muri Teritwari ya Rutscuru,Intara ya kivu y’amajyaruguru,muri Repubulika iharanira demokarasi ya congo,aravuga ko kuva kuwambere taliki 08 Werurwe 2021,mu masaha ya sambiri niho hatangijwe inama izamara iminsi 5,ihuje abayobozi bakuru ba FOCA(Force armees combattants ABACUNGUZI)ingabo z’umutwe wa FDLR,iyi nama ikaba igizwe n’abakuriye za unit mu gisilikare n’abayobozi b’amatsinda banyuranye.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune yaganiriye n’umwe mu basilikare bakuru bari muri iyi nama yatangaje ko,ikigenderewe ari ukurangiza amakimbirane no kutubahana byabaye karande muri izi ngabo,kudakorera mu mucyo aho amafaranga ava mu misoro yakwa abanyekongo,impano ziva hanze muri diaspora,amafaranga ava mu mutungo kamere n’andi aturuka mu bindi bikorwa by’ubwambuzi yikubirwa na bamwe,ikindi gikomeje kwibandwaho n’uburyo haba ubufatanye n’indi mitwe nka P5,RNC,FPP,FLN na RUD URUNANA,kwimura ibirindiro biri hafi n’umupaka w’uRwanda kubera iperereza ry’urupfu rwa Ambasaderi Lucas bakekako ruzabagiraho ingaruka,kwivanga n’umutwe w’abanyatura n’ibindi.
Urupfu rwa Nyakwigendera Ambasaderi Lukas n’amafaranga yatswe bimwe mu byagarutsweho
Tugarutse ku mafaranga agera ku 80 by’amadolari yatswe Ambasaderi w’ubutaliyani Lucas habuze umwanzuro niba ashobora kugabanwa abasilikare cyangwa yagura ibikoresho bya gisilikare nkuko Gen.Ntawunguka Pacifique abyifuza.
Ikibazo cy’amarozi akomeje guhabwa abantu bagapfa,abagenda bategwa uduco nabyo biri mubyibanzweho muri iyi nama,ikindi gikomeje kuvugwamo n’uburyo FDLR yasezera bamwe mu basaza bayikoreye barimo Gen.Byiringiro Victor,Gen Poete n’abandi bakajywa mu nkambi zo mu Buganda hakinjizwamo abasore bagishoboye.
Uyu musilikare ukomeye muri FDLR kandi yatangaje ko iyi nama yitabiriwe n’abasilikare bakuru kuva ku ipeti rya Koloneri kuzamura kugeza kuri Jenerali,ikaba yarateranye mu byiciro bibiri,icyiciro cya mbere kigizwe n’abasilikare bakuru gusa,icyiciro cya kabiri cyahuje abasilikare n’abanyapolitiki bakuru ba FDLR,ndetse na bamwe mu bafatanyabikorwa bayo.
Mu bindi byemezo byafatiwemo n’uko Perezida wa FDLR Gen Byiringiro Victor agomba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kimwe n’abandi bamwungirije agasimburwa na Cylire Henganze wahoze ari Burugumestre wa Komini Santinsyi nawe akaba aregwa ibyaha bya Jenoside,nyamara mu gihe RNC yo yasabaga ko abo bose bafite ibyashya bagombye gishyirwa ku ruhande bakajyanwa mu Bugande aho bazarindirwa umutekano na CMI,inkambi zatoranijwe n’iya Rwamanja na Nakivale.
Twababwira ko iyi nama isibijwe ubugira gatatu ku mpamvu zo kwikanga ingabo za FARDC ubu inyeshyamba za FDLR zikaba zari zibashije guterana kugirango zivane mu bibazo by’amakimbirane byayimunze ,mu nkuru y’ubutaha tuzabagezaho imyanzuro ntakuka yafatiwe muri iyo nama,iyi nama kandi ikabayari itabiriwe n’intumwa za Kayumba Nyamwasa
Mwizerwa Ally