Amakuru dukesha umunyamakuru wacu uri iRucuro aravuga ko ejo kuwa 6 ahitwa Makomarehe,ni muri Zone ya Rucuro,mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru,habaye inama y’Ubuyobozi bukuru bwa FDLR FOCA ymeje ko abasaza b’abarwanyi kimwe n’abandi bose bamugaye boherezwa muri Uganda mu nkambi ya Cyaka na Rwamanjwa akaba ariho bazapfira.
Mu barwanyi bifuza ko boherezwa muri Uganda harimo Gen.Poete uvuka mu Karere ka Nyabihu ahitwa mu Gasiza,Gen.Matovu uvuka mu Kinigi ni mu Karere ka Musanze,Gen Byiringiro Victor uvuka mu Karere ka Musanze ,Gen Bunane Bonaventure Busogo uvuka mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo akaba yari Umujyanama mu bya Gisilikare,Gen Bgd Hatunguramye Esidras uzwi nka Kalebu wari ukuriye urukiko rwa FDLR .
Harimo kandi Gen Ndikunkiko Innocent uzwi nka Gicumba wari ukuriye ishuri rya ESM na Col Binego ushinzwe imibereho myiza,n’abandi basilikare batoya,muri iyi nama kandi abayigizi bifuzako Gen.Byiringiro Victor yasimbuzwa Nsanzimihigo Cyrille uzwi ku mazina ya Henganze akaba ariwe uba Perezida wa FDLR mu gihe Gen.Byiringiro yakwemera kujya mu kiruhuko cy’izabakuru dore ko we ngo atabikozwa.
Umwe mu bahoze muri FDLR wagiranye ikiganiro na Rwandatribune.com avuga ko uku gutsimbarara kw’abasaza bayoboye FDLR ariko kwatumye uyu mutwe uba nk’umwana w’uruzingo ati:n’abantu batsimbaraye kuri politiki ishaje y’irondakerere n’irondakoko niyo mpamvu uzasanga nk’abagize CNRD UBWIYUNGE ari abant bavuka mu ntara y’amajyepfo mu Kigali ndetse n’ibice by’icyahoze ari kibuye n’aho iyo utavukaga mu Majyaruguru cyangwa mu Bushiru nta jambo wagira muri FOCA yewe no kuzamurwa mu ntera ntibishoboka niyo mpamvu FDLR yagiye icikamo ibice.
Abasesenguzi mu bya Politiki basanga kuba FDLR igiye gusezerera aba basaza yibutse igitereko yasheshe kuko ubu ibarizwamo abarwanyi batarenga 700 kandi 50% bari mu burinzi bw’abayobozi bakuru ibyo bita (protection)ugakubitaho umubare munini w’abasaza mu buyobozi urugero rwavuga uwitwa Gen.Poete ugendera ku kibando asusumira arindwa n’abasore 45 harimo n’abamuheka mu ngobyi y’abarwayi,basanga kandi bigoye ko yabyutsa umutwe byarayinaniye mbere ubwo yari ifte ibihumbi 7000 by’abarwanyi mbere ya 2006.
Hategekimana Claude