Kapiteni Bubu Richard wari ukuriye ibirindiro byahitwa Kirama,muri Gurupoma ya Bwaranda,Lokarite Kibirizi ho muri Teritwari ya Rucuro,intara ya Kivu y’amajyaruguru,muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,amakuru aturuka muri ibyo bice dukesha isoko y’amakuru yacu,yemeje urupfu rw’uyu Muyobozi wishwe n’amarozi.
Kapiteni Bubu Richard biravugwa ko indwara yamwishe isa neza neza niyishe Col.Rutaganda Jean Damcsene Mazizi,nuwabarutsaga akaba yari umuvuzi umwe wari wazanywe n’Umuvugizi wa FDLR Curee Ngoma.
umwe mubavugana nushinzwe ubutasi muri FDLR witwa Sirire Henganze,yabwiye isoko y’amakuru yacu ko uyu mugabo yazize kuba yarunvise Umuyobozi Col.Maliusi avugana na Gen.Omega,ibijyanye n’amabanga yo kwikiza bamwe mu ba Ofisiye bakomeje kurwanya ko FDLR itakorana na RNC,kubera ko uyu Nyakwigendera yari ateye nk’umusazi bakekako azabivuga nibwo bafashe icyemezo cyo kumuroga.
Uyu Henganze kandi ashinja Gen.Omega ko ariwe uri inyuma yi gusenyuka kwa FDLR kubera ko atacyunvirwa Perezida w’urugaga FDLR,akaba yaratangiye kurimbura abo badahuje ibitekerezo hakoreshejwe amarozi,no gutega ibico(ambuscade)abagiye babigwamo twavuga nka Gen.Secyugu Gabral,Gen.Karebu na Col.Blaise barashe bakamahusha akaba ari kwivuriza muri Uganda.
Usibye abi twavuze haruguru iki gikorwa kikaba gikomeje abanugwanugwa bashobora kwicwa ni mwishwa wa Gen.Byiringiro witwa Col.Ndekwe yahawe uburozi nanubu aracyaburwaye,Gen.Matovu,Maj Bizimana Jeanvier uzwi nka Togolais,Maj.asize,Col Nyembo n’aabandi benshi abo bose kugeza batangiye kugenzwa runono n’ikipe ya Gen.Omega ikuriwe na Majoro Bizabishaka,ushinjwa kwicisha bagenzi be akaba ari nawe wazanye ubwo burozi muri FOCA abuhawe na RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Hategekimana Claude