Lt.Gen Hakizimana Appolinaire uzwi nka Poete,umujyanama mukuru wa FDLR bya gisilikare amaze ibyumweru 2 ari muri Koma kubera amarozi yaturutse kwa Gen.Omega .
Lt.Gen Hakizimana Poete n’umujyanama mukuru mu bya gisilikare muri FDLR akaba ari mu nkoramutima za Gen.Byiringiro Victor amaze ibyumweru 2 ari muri Koma ku ngaruka z’amarozi yatamitswe yavuye mu birindiro bikuru bya Gen.Omega.
Nkuko tubikesha isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa iTongo mu gace ka Nyamuragira, Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’amajyaruguru,muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,yemeza ko uyu mu Ofisiye mukuru usanzwe atuye mu birindiro bya FDLR biri ahitwa Kirama,amaze iminsi atanyeganyega bakaba baravuje bikanga,aya marozi akaba yaraje ahuhuriza uyu mu Jenerali uri mu kigero cy’imyaka 75,wari usanzwe arwara indwara y’igicuri na SIDA.
Ikindi Isoko y’amakuru yacu yabashije kumenya n’uko aya marozi yazanwe na Majoro Bizabishaka agahabwa uwitwa Mukarugomwa Tachiana ukuriye ishyirahamwe ry’abagore bo muri FDLR ryitwa AFERWAR,uyu mugore akaba ari nawe wari hafi ya Gen.Poete cyane ko bari no mu matsinda y’abanyamasengesho.
Bamwe mu barwanyi ba FDLR bari mu nkambi ya MONUSCO iri Kiwanja bavuganye n’itangazamakuru bemeje ko muri uyu mutwe uburozi buri guca ibintu,bavuga ko kwica Gen.Poete na Col Tuyizere Nyirindekwe Celestin mwishwa Gen.Byiringiro ari bwa buryo bwa Gen Omega bwo kwambura Gen.Byiringiro amaboko noneho kumuhenura bikoroha,bityo Gen.Omega akazimika Henganze Siriro wahoze Burugumestiri wa Komini Satinsyi,bityo kuyobora FLDR bikazamworohera.
Umwe mu bahoze mu Buyobozi bukuru bwa FDLR uri Masisi urarashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we yabwiye itangaazamakuru ko FDLR itakiri umutwe w’inyeshyamba ahubwo wabaye Sosiyete y’ubucuruzi,agira ati:bariya bose nta kindi bapfa usibye inda n’amafaranga y’imisanzu ava hanze agaca kuri Gen.BDG Gakwerere rimwe bayita ngo ni inkweto z’abasilikare,ngo bagiye kugura imyenda imbunda byande byo kajya!.
Yakomeje agira ati:FDLR kuva muri 2003 ba Gen.Musare batangira kuyiyomoraho,ba Gen.Wilson bakagenda,icyabajyanye ni kimwe,nuko abayobozi ba FDLR badafite ubushake bwo kubohoza igihugu nkuko birirwa babiririmba ahubwo bibereye mu bucuruzi bw’imbaho,gutwika amakara guhinga n’ibindi bibazanira amafaranga,nkimara kubona ibyo byose nasanze nta kindi cyemezo nkwiriye gufata ysibye kuva muri uriya mutwe w’ubucuruzi.
Twababwirako kugeza ubu benshi mu ba Ofisiye bakuru bari k’urutonde rwatanzwe na RNC bakaba bagomba kwicwa kuugirango Kayumba Nyamwasa abone uko yinyagambura muri uyu mutwe wihishemo benshi mu bakoze Jenoside,mu bandi bakomeje kunugwanugwa haravugwamo BGD Gen Rishirabake Bernard Serije,Col Kubwayo Gustave Silikove,Lt.Col Munyarugendo Parikeli na Majoro Asize,abo bose bakaba barigukurikiranirwa hafi na Majoro Bizabishaka umujyanama wa Gen.Omega mu by’ubutasi.
Shamukiga Kambale