Gen.Ntawunguka Pacifique Omega ni Umuyobozi w’Ikubitiro wa RUD URUNANA bikaba ari umushinga yari yateguye mbere na mbere wo gusenya FDLR
Nkuko Rwandatribune.com yakomeje kubagezaho inkuru zicukumbuye z’umutwe wa FDLR washyizwe ku rutonde na Leta zunze z’Amerika nk’umutwe w’iterabwoba, uyu mutwe ukaba ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Mu bucukumbuzi bwakozwe n’umunyamakuru wacu ukorera iGoma, aho yagiye avugana n’abahoze muri uyu mutwe banyanyagiye muri Congo hirya no hino,bemeza ko igitekerezo cyo gushinga RUD URUNANA cyazanywe na Gen.Omega ubwo hari kuwa 05/12/2004,nibwo yatangiye kutavuga rumwe na Gen.Mudacumura ndetse atangira gutegura uko azamuhirika ariko bamwe mu bari bakuriye za Burigade na Batayo bamubera ibamba.
Gen.Omega icyo gihe wari Koloneri akaba yari akuriye agace k’imirwano bita(Secteur Sonoki),yiyambaje Majoro Ndibabaje Musare wari ukuriye Burigade yitwaga Roketi,amusaba gutangira ubukangurambaga mu ba Ofisiye bakuru,uwitwa Col.Mahoro abyunva vuba arayoboka ndetse hiyongeraho n’abandi barimo Kapiteni Afurika Jean Michel n’abandi.
Muri ubwo bukangurambaga bwa Gen.Omega yaje guhuriramo n’ikibazo gikomeye cya Batayo yitwaga Viyetinamu yari ikuriwe na Majoro Rimbana,iyi batayo ikaba ariyo yari indwanyi cyane,ku mugaragaro Gen.Omega yakoranyije inama yiyo Batayo ayisaba ko yamukurikira we na Musare ariko benshi baramuhakanira ndetse bamubwira ko bwaba ari ubugambanyi,Gen Ntawunguka Pacifique yahise aha amabwiriza Major.Musare yo kwivumbura akimurira ibirindiro bye ahitwa Mashuta ni muri Lubero ari naho yaje kugwa.
FDLR yatangije imishikirano kugirangi igarure abo barwanyi biranga
Komite nkuru ya FDLR yasizeho itsinda rigomba kuganiriza abi barwanyi ngo bagaruke mu muryango ariko Gen.Omega yoherereza Musare ubutumwa bwagiraga buti:Mwana wa Mama winangire ibanga riri k’umutima nzagusangaho,umwe mu bahoze muri RUD yabwiye Rwandatribune ko hari imbunda ndetse n’amasasu byavaga muri FDLR mu ibanga bitanzwe na Gen.Omega bikabasanga ahitwa Miliki na Bwavinwa,bishorewe n’itsinda ryabaga ririmo uwitwa Maj.Bizabishaka,zimwe muri zo ntwaro yibuka ni morotsiye 60 na Miyaya ndetse na Mashinigani n’amasasu yabo.
Igihe cyose Gen.Omega ntiyigeze atuza kuko akaguru ke ntikari hamwe ,kamwe kabaga muri RUD URUNANA akandi kakaba muri FDLR,kuko yahoranaga umupangu wo kuzicisha Gen.Mudacumura akamusimbura bitakunda akigira muri RUD URUNANA,aba barwanyi kandi bavuze ko Gen.Ntawunguka yahuye n’abahezanguni barimo Majoro Rimbana wayoboraga Batayo Viyetinamu yabaga iMasisi,Majoro Makoto abo bose yarababajije ati:mwiteguye kunkurikira nabo bati:twaba dukoze ubugambanyi Mo Komanda
Nubwo benshi bamuhakaniye harabo FDLR yise ibigwari harimo Kompanyi yitwaga Parage yayoborwaga na Liyetona Didasi,akaba yari yungirijwe na Serija Nshimiyimana Cassien uzwi nka Kapiteni Gavana ubu niwe ukuriye Kompanyi CRAP,muri RUD URUNANA,akaba ari umukozi wa RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Ubumwe bwa RNC,RUD URUNANA na Gen.Omega bwaje gukomera!
Nubwo bavuga ko Gen.Mudacumura yishwe na FARDC ariko amakuru ava muri FDLR avuga ko ingabo za Congo zaba zarafashijwe na bamwe mu ba FDLR b’ibyitso bya Gen Omega ,ku nama yari yagiriwe na RNC kuko Kayumba Nyamwasa byari byaramunaniye kwinjirira FDLR.
Ntubyatinze ubwo inyeshyamba za RNC/P5 zarasirwaga iMasisi umusubizo Kayumba Nymwasa yitabaje FDLR kugirango izane abarokotse bari bayobowe na Liyetona Ntare,abarwanyi ba RNC bakuwe iMasisi na FDLR,bagezwa mu birindiro bya Gen.Omega baravurwa barakira arangije,aboherereza RUD URUNANA,ibyo byose bikaba byerekana uburyo Komanda mukuru wa FOCA afata RUD URUNANA nk’akarima k’umwihariko we,ategereje gusarura.
Abasesengura ibintu n’ibindi basanga kuba FDLR irimo amacakubiri,umwuka mubi kurogana n’ibindi byose bituruka ku mupangu wa Kayumba Nyamwasa,wagize Gen.Omega igikoresho cye bakaba basanga igihe n’ikigera FDLR na RUD URUNANA bishobora kuba umutwe umwe w’abarwanyi n’ubwo bamwe mu bahezanguni barimo Gen.Byiringiro Victor,Gen Busogo,Gen Serge,Gen Matovu n’aba Koloneri benshi batabikozwa,warangiza wibaza uti ese?abitwa impunzi bavuga ko bazabohorwa na FDLR,izababohora nayo iboshywe?
Shamukiga Kambale