Amakuru ava muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,Teritwari ya Rucuru,ahitwa Tongo dukesha isoko y’amakuru ya Rwandatribune.com iherereye muri ako gace aravugako muri FDLR hamaze iminsi hari amakimbirane hagati ya Gen.Omega ukuriye inyeshyamba za FDLR zizwi nka FOCA na Col Ruvugayimikore Ruhinda ukuriye umutwe udasanzwe uzwi nka CRAP.
Aya makimbirane araturuka ku bibazo by’amafaranga y’imisoro yakwa abaturage b’abanyekongo mu bice FDLR igenzura,cyane ko ibijyanye no gusoresha bishinzwe umutwe wa CRAP hakaba hasize amezi agera muri ane ntakintu Col.Ruhinda abaverisa.
Ibi byatumye Gen Omega atangira urugamba rwo kugonganisha bamwe mu bayobozi ba CRAP harimo Lt.Col Giyome ,Majoro Bizabishaka na Liyetona Yvon bungirije Col Ruhinda bakaba baratangiye kwigomeka,ubu bakaba batacyunvira amabwiriza avuye kwa Komanda mukuru Col Ruhinda.
Nubwo bimeze bityo Gen.Omega acana umuriro akagaruka kuwuzimya kugirango yereke Col Ruhinda ko Jenerali ari Jenerali,ubu Ntawunguka Omega ninawe uri guhuza impandezigize Kompanyi CRAP zitavuga rumwe.
Hamaze iminsi hari umwuka w’amacakubiri y’abagize inyeshyamba za FDLR FOCA,aturuka mu kwironda,kwikubira,ubusumbane ndetse no kugambanirana,hakiyongeraho ikibazo cy’uko Leta ya Uganda ishaka ko Col Ruvugayimikore Ruhinda ariwe wayobora inyeshyamba za FDLR FOCA,kuko ariwe ibona ko afite amashyagaga n’amaraso mashya,
umutwe wa FDLR ukaba wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994,mu mwaka wa 2000 uyu mutwe wahoze witwa ALIR waje guhinduka FDLR ukaba warasizwe k’urutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta zunzwe ubumwe z’Amerika.
Mwizerwa Ally