Lt.Gen Byiringiro Victor Perezida wa FDLR yanze kwegura ku buyobozi bwa FDLR mu gihe byari byemejwe n’inama nkuru aho yasabaga ko abageze mu zabukuru bagomba kujyanwa mu nkambi
Kuwa 28.09.2015 urukiko mpanabyaha rwa Stuttgart,mu guhugu cy’Ubudage bwahamije Dr.Ignace Murwanashyaka wari Perezida wa FDLR n’umwungirije Straton Musoni ibyaha by’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe muri Repubulika ihanrinira demokarasi ya Congo n’umutwe wa FDLR bari bayoboye.
Ubwo bwicanyi bukaba bwarakorewe abaturage b’abanyekongo ahitwa Kipopo, Mianga, Busurungi, Kubua na Manje kuva muri mutarama 2008 kugeza ukuboza 2009,abo bayobozi baje gukatirwa n’inkiko ndetse Dr.Murwanashyaka aza kwitaba Imana,kugeza ubwo abo batabwaga muri yombi kuva icyo gihe Ubuyobozi bwa FDLR bwahisemo Gen.Iyamuremye Gaston wiyita Byiringiro Victor ngo abubere Umuyobozi nubwo nawe afite inyandiko mpuzamahanga zimuta muri yombi.
Babigirewemo inama n’Ubuyobozi bwa RNC ya Kayumba Nyamwasa,Ministiri w’ububanyi n’amahanga wungirije muri Uganda Dr.Mateeke basabye FDLR ko yakwihuza n’imitwe yayomoyeho ariyo RUD URUNANA,CNRD/FLN na FPP ndetse na RNC kugirango iki gihugu cya Uganda kibone uko cyayiha ubufasha.
Ikindi FDLR yasabwe n’ugusezerera abasaza bafite ibyaha by’intambara n’abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi bakajyanwa mu nkambi za Uganda aho bazarindirwa umutekano.
Mu nama nkuruyahuje abakuru b’ingabo bemejeko FDLR igiye kuyoborwa na Henganze Cylilo wahoze ari Burugumestiri wa Komini Satinsyi ubu ni mu Karere ka Ngororero nyamara nawe yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi,muri uwo mwanzuro kandi Gen.Byiringiro yagombaga guhita akora ihererekanya bubashya none kuwa mbere taliki ya 29 Werurwe 2021 ,ariko abagiye iwe kumusaba kwegura bakaba basanze iwe harinzwe n’ibitwaro bya karahabutaka ababwira ko azagwa mu ishyamba kandi azapfa ari Perezida wa FDLR.
Gen.Byiringiro kandi yashinje Gen.Omega kumugambanira no kuba igikoresho cya mpatsibihugu,ndetse akaba anamushinja kugambanira impunzi dore ko Gen.omega ahora asaba ko Perezida Byiringiro yarekura abaturage bari iKirama yagize ingwate bakajya mu Rwanda cyangwa mu nkambi za Uganda.
Abakurikiranira ibibazo bya FDLR basanga kwihuza kw’iyi mitwe bitazashoboka cyane ko huzuyemo urusumbane rw’amapeti yagiye atangwa mu kavuyo n’imitwe yiyomoye kuri FDLR kandi bene iyi mitwe ikaba yari imenyereye kwiba no gusahura abaturage mu gihe na FDLR ubwayo yamunzwe n’irondakoko n’irondakarere.
Kambale Shamukiga