Mu mutwe wa FDLR hamaze iminsi havugwa urwikekwe hagati ya Lt.Gen Byiringiro Victor na Gen.Maj Ukwishaka Busogo Bonane intandaro n’igitutu Lt.Gen Byiringiro akomeje kotswa asabwa kwegura
Amasoko ya Rwandatribune atandukanye yerekanye ko aba bayobozi bahoze ari akadasohoka muri FDLR baba bamaze amezi 3 badacana uwaka,intandaro n’ibyifuzo by’abarwanyi ba FDLR byagiye bigezwa kuri Lt.Gen Byiringiro bimusaba ko yakwegura ku mpamvu z’ubusaza ,ntakomeze kudindiza ibikorwa by’urugamba ariko uyu mukambwe w’imyaka 80 akabitera utwatsi.
Mu mubonano w’ibanga wabereye mu kigo cya Mubambiro wahuje abakuru ba FDLR n’inzego z’umutekano za FARDC ndetse na SADEC babwiye Komanda ushinzwe ibikorwa bya gisilikare muri FDLR Gen.Bgd Nzabanita Kalume ari kumwe na Gen.Bgd Gakwerere Stany Umunyamabanga mukuru mu bya gisilikare ko bakwiye gushaka uko bakotsa igitutu Lt.Gen Byiringiro akegura kuko nta revolusiyo ikorwa n’abasaza.
ubwo butumwa bwaje kugera kuri Gen.Maj Ntawunguka Pacifique uzwi nka Omega ari nawe mugaba mukuru wa FOCA igisilikare cya FDLR,akaba yaratinye kubibwira Lt.Gen Byiringiro Victor ahubwo abicisha kuri Gen.Maj Busogo usanzwe ari Komiseri mu bya gisilikare ibi bikaba byaratumye umuriro waka.
Mu cyifuzo cya Gen.Omega yakunze kugaragaza ko abasaza bo muri FDLR bareka abasore bagakomeza urugamba ahubwo hagashyirwaho Komite y’impuguke ariyo abo basaza babarizwamo ,Gen.Omega yifuzaga ko uyu mukambwe w’imyaka 80 yasimburwa na Gen.Maj Ukwishaka Busogo Bonane,cyangwa agasimburwa na Henganze Siliro wahoze Burugumestere wa Satinsyi,mu gihe abandi ba Komiseri bifuza ko uwitwa Misago Theoneste usanzwe ashinzwe ibikorwa bya Dipolomasi ariwe wasimbura Gen.Biyiringiro ,uyu Misago akaba ashigikiwe n’Abakada benshi ba FDLR barimo uwitwa Bihomora,Izabayo Moise Komiseri ushinzwe imari na Mukarugomwa Thaciene Minisitiri w’iterambere ry’abagore muri FDLR.
Hari urundi ruhande rurimo Gen.Maj Uzabakiriho Kolomboka Komanda wungirije wa FOCA,Gen.BGd Kimenyi Nyembo na Cure Ngoma Umuvugizi wa FDLR rushigikiye mu ibanga Gen.Maj Busogo ko ariwe wasimbura Gen.Byiringiro ,aya makuru Gen.Nyembo akaba yarayihereye bamwe mu Bakada ba FDLR bari muri Malawi baganiriye n’isoko ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Lilongwe.
Abasesenguzi mu bya Politiki bavuga ko iyi myivumbagatanyo yagize ingaruka ku musaruro mbumbe w’amafaranga FDLR yavanaga mu misanzu itangwa n’abantu bayo baba muri Diaspora cyane ko bahora bibaza imyaka 20 irenga isize baha uyu mutwe amafaranga ariko ntibitange umusaruro,abasesenguzi kandi bavuga ko mu gihe Lt.Gen Byiringiro yakwanga kuva k’ubutegetsi aba Jenerali ayobora bazamwiyicira mu rwego rwo gusubiza ibintu mu buryo.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.com