Amakimbirane ashingiye ku Abadusuma n’Abahubiri ibice bigize FDLR niyo nyirabayazana
Amakuru y’iyicwa ry’uwari Komanda w’agace k’imirwano ka FDLR muri Binza Ajida Niyoyo wishwe kuwa 13 Gicurasi 2020 aguye mu mutego w’abantu batazwi ndetse akahasiga ubuzima ubwo yaraje gutanga raporo y’uko ibintu bimeze muri Binza kwa Gen.Byiringiro Victor.
Aj.Niyoyo ubwo yavaga I Binza ageze ahitwa Kawunga yakubitanye n’urufaya rw’amasasu arikumwe n’abarwanyi 10 yari ayoboye mubo bari kumwe ntan’umwe isasu ryakomerekeje bikomereje urugendo bahinguka mu birindiro bya Gen.Silkove bakirwa nk’intwari.
Ese Ajida Niyoyo yazize amakimbirane ari hagati ya Gen.Byiringiro na Gen.Omega?
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune.com ivugako mbere y’uko Niyoyo afata urugendo rujya kwa Gen.Byiringiro Victor yari yabanje kubonana n’intumwa za Gen Omega mu ibanga zimumenyesha ko agomba kubafasha kwambutsa abakada ba FDLR bazajya baturuka I Kirama n’irindi tsinda ry’abanyamasengesho abajyana Uganda dore koi proto yari ayoboye arizo nshingano yari ifite zo kwambutsa abantu magendu bajya muri Uganda mu nkambi hifashishijwe umupaka uhuza Uganda na Rd Congo uri ahiwa Kitagoma na Ishasha kandi agomba kubikora mu buryo bw’ibanga Gen.Rumuri akazabimenya byararangiye,kuko atashakaga ko abo basivili bahungishirizwa Uganda yasangaga kwikuraho abaturage FDLR itazaba igifite ijambo,icyo gihe urwego rwa FOCA nirwo ruzaba ruyoboye,ikindi Gen.Byiringiro yasangaga bizagorana gutabaza amahanga kuko abo baturage yise impunzi aribo yifashisha avuga ko aribo FDLR irinze.
Ajida Niyoyo akimara kwakira amabwiriza y’umugaba w’ingabo yahise akomeza urugendo rumwerekeza I Kazaroho,ariko mubo Gen.Omega yari yohereje kuvugana nawe harimo abagambanyi bahise batanga amakuru kwa Gen.Byiringiro akibimenya yahise aha amabwiriza Gen.Bdg Silikove yo kumutega igico akicwa akazi karangirizwa ahitwa Kawunga Aj Niyoyo aba aragiye.
Bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR bari mu kigo cya MONUSCO iGoma mu kiganiro bagiranye na Rwandatribune.com bahamije ko inzangano ziri muri FDLR zitatuma bagera iyo bajya,bati:nanubu ibice bibiri bihora bihanganye n’abitwa (ABADUSUMA)n’igice cy’(ABAHUBIRI)ibi bice ntibihuza Abadusuma n’igice cyazanye na Gen.Mudacumura ubwo yavaga I Kamina aza muri ALIR,naho Abahubiri cyashinzwe na Gen.Rwarakabije ubu gishamikiye kuri Gen.Byiringiro n’igice gisize mbere ibyo gusenga,kikagendera k’ubuhanuzi.
Mwizerwa Ally