Abahuriye mu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bibumbiye mu ishyaka FDU Inkingi rikorera hanze y’igihugu cy’u Rwanda bakomeje gusohora amatangazo y’urudaca agamije gutesha agaciro urugamba rwo kubohora igihugu rwo ku 01 Ukwakira 1990.
Mu itangazo ryasohowe ku wa 1 Ukwakira 2023 na komite nyobozi y’iryo shyaka, yagaragaje ko urugamba rwo kubohora igihugu ntacyo rwamaze uretse kongera ibibazo by’ubuhunzi, amacakubiri, n’ubutegetsi bw’igitugu . Baboneyeho no guhamagarira umuryango mpuzamahanga kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo bakureho ubutegetsi bw’u Rwanda.
FDU Inkingi isohoye iri tangazo mu gihe urugamba rwo kubohora igihugu rufatwa n’abaturarwanda nk’inkingi mwamba y’ubumwe n’iterambere rw’igihugu , umutekano n’ubwisanzure ku banyarwanda bose .
Muri iri tangazo FDU Inkingi igaragaza ko habaye jenoside ebyiri mu gihe jenoside yemewe n’umuryango mpuzamahanga ari iyakorewe abatutsi mu 1994 Kandi n’ibimenyetso bigaragaza ko yabaye birahari , inzibutso hirya no hino mu gihugu zirahari Kandi n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe uburezi n’umuco uherutse gufatamo inzibutso enye nk’umurage w’isi.
Iri cengeza matwara rya FDU rigamije guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi ni ikimenyetso simusiga kigaragaza ko ingenga bitekerezo ya jenoside n’amacakubiri ashingiye ku moko bikomeje kubabata..
FDU Inkingi ivuga Kandi ko urubuga rwa politike mu Rwanda rufunze mu gihe abanyapolitike mu Rwanda bafite imitwe ya politike babarizwamo igera kuri 11, ndetse nabakora politike ku gito cyabo badahwema gutangaza ko ubwisanzure bwa politike mu Rwanda ko buhari.
Muri iri tangazo FDU Inkingi inenga ubutabera bw’u Rwanda yirengagije ko uwari umuyobozi wayo Ingabire Victoire yakoze Ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo mbi ya jenoside no guhungabanya umudendezo w’igihugu, ko yaciriwe urubanza ruboneye yamara gukatirwa akaza guhabwa imbabazi na perezida wa repuburika Paul Kagame nyuma yo kuzimusaba agataha.
FDU Inkingi isaba ko umuryango mpuzamahanga kubatera ingabo mu bitugu ngo bakureho ubutegetsi bw’u Rwanda, bavuga ibi mu gihe uyu murwango bitabaza wemeye uruhare rw’abo mu gushyigikira leta y’abicanyi yahekuye u Rwanda, ukaba utakongera kugwa mu mutego w’abantu nk’aba bokamwe n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Twabibitsa ko ishyaka FDU Inkingi rigizwe n’agatsiko kavukiye muri DRC Kari kagizwe nabamwe mu bateguye bakanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mucunguzi Obed