Ishyaka ryiyita ko ritavuga rumwe n’u Rwanda, FDU-Inkingi ryashyize hanze itangazo rivugamo ko ryashenguwe bikomeye no kuba Urukiko rwo mu Bwongereza rwarahaye umugisha amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda.
Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rw’i Londres mu Bwongereza muri iki cyumweru ku wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, kivuga ko rwasanze gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda yo kohereza abimukira, yarubahirije amategeko ndetse ko abo bimukira batangira koherezwa.
Nyuma y’iki cyemezo, Ishyaka FDU-Inkingi rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ryashyize hanze itangazo rivuga ko ryashenguwe n’iki cyemezo.
Iri tangazo ryashyizwejo umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa FDU-INKINGI, Rwalinda Pierre Celestin, rivuga ko iki cyemezo cy’Urukiko cyabatengushe, riti “Gishingiye ku mpamvu za Politiki aho kuba kurengera abari mu kanda bahungabanyijwe n’ibikorwa bahunga by’intambara.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “u Rwanda atari Igihugu gitekanye, ndetse raporo ya Freedom House ya 2021 yahaye u Rwanda amanota 22% mu burenganzira bwa Politiki.”
FDU-INKINGI ikomeza ivuga ko hari Ibihugu bishinja u Rwanda guhonyora uburenganzira bwa muntu birimo na Leta Zunze Ubumwe za America ndetse ngo n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu nka Human Right Watch na Amnesty International.
Nyamara FDU-INKINGI iravuga ibi yirengagije ko raporo nyinshi zisohoka zigaragaza ko u Rwanda ari Igihugu gitekanye kandi cyubahiriza uburenganzira bwa muntu yaba mu karere, muri Afurika ndetse no ku Isi.
RWANDATRIBUNE.COM