Abagize udutsiko twa Jambo asbl ndetse na FDU Inkingi bazanye undi muvuno mushya w’ icyo bise “ALL FOR RWANDA”. Uyu muvuno mu bigaragara ugamije gushyigikira umutwe wa FDLR bambitse umwambaro w’ impunzi ziherereye mu Burasirazuba bwa Congo.
Uyu muvuno wabo wagaragariye mu itangazo ryasohotse tariki 3 Gicurasi ryashyizweho umukono n’ abahezanguni batatu aribo Kayumba Placide, kuri ubu uhagarariye FDU Inkingi, agatsiko kagizwe n’ Interahamwe zatorokeye ubutabera mu Burayi, Robert Mugabowindeke nawe ukuriye agatsiko k’abakomoka ku nterahamwe Jambo Asbl, ndetse na Murego Faustin uhagarariye inyungu za FDLR k’ umugabane w’ uburayi.
FDLR umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda
Impamvu zateye aba banzi b’u Rwanda gushinga iyi baringa bavuga ko ari ukurengera no gushyigikira impunzi z’abanyarwanda ziri mu burasirazuba bwa Congo, ndetse no gukora ibishoboka byose ngo izo mpunzi zitahe. Gusa mu by’ ukuri ni ukuyobya uburari bitwaza impunzi, ahubwo umugambi uhari ni ugutiza umurindi FDLR kuko niyo mizero yabo yo kugarura amatwara ya Hutu Pawa.
abayobozi ba FDU
uyu muvuno w’ aba bahezanguni uje nta gihe gishize, mugenzi wabo Ingabire Victoire asohoye inkuru itagatifuza umutwe w’ iterabwoba wa FDLR, aho yavuze ko FDLR ari umutwe wavutse ku mpunzi z’ Abanyarwanda bahungiye muri RDC. Nyamara ibihamya birahari ko uyu mutwe washinzwe n’ abahoze mu gisirikare cya FAR ndetse n’ Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, Ndetse ikaba ari nayo mpamvu ibahejeje mu mashyamba ya Congo.
Leta y’u Rwanda, aba bahezanguni bashinja ibinyoma mu bukangurambaga bwabo bwo gufasha FDLR, yagiye ikora ibishoboka byose yakira inyeshyamba za FDLR zabaga zishatse gutaha ku bushake ndetse yanagiye ibashishikariza gutaha ku neza, abenshi baratashye basubizwa mu buzima busanzwe. Bisobanuye ko abadashaka gutaha bafite ibyaha bibakurikiranyweho, bituma bacyumva ko umuti uri mu gutera u Rwanda bagakuraho ubuyobozi bwarwo.
Kayumba Placide na Mugabowindekwe Robert mu mwaka wa 2018 kandi bakoreye urugendo mu mashyamba ya Congo aho bahuye na bamwe mu bayobozi bakuru ba FDLR harimo na Gen. Ntawunguka Pacifique ndetse mu byo bemeranyijwe ni uko bagiye kuyikorera ubuvugizi mu Burayi na Amerika bakayikusanyiriza inkunga izajya ibafasha kugura intwaro mu mugambi wo gutera u Rwanda n’ubu akaba aribyo barimo.
Uyu mutwe wa FDLR kandi ukomeje gushyigikirwa bikomeye na leta ya Kinshasa aho ukorana n’ingabo z’icyo gihugu cyawuhaye ubwisanzure bwose mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda. U Rwanda rumaze kugabwaho ibitero bitandukanye na FDLR ifatanyije n’ igisirikare cya Congo inshuro zirenga eshatu. Ibi bitero kandi byagiye bivamo impfu, inkomere, ndetse n’ isenywa ry’ ibikorwa remezo.
Imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye ntibihwema kugaragaza ko FDLR ariyo ntandaro y’umutekano muke mu karere, ndetse wanayishyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, gusa aba banzi b’u Rwanda bo ntibabikozwa ahubwo bakomeje umugambi wo kuyifasha no kuyishyigikira.
Kuba Jambo asbl na FDU Inkingi bakomeje gufasha FDLR bitwaje ikibazo cy’ impunzi za baringa, ni ikimeyetso cyerekana ko badashaka amahoro mu Rwanda ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari.
Ni ikimenyetso kandi kigaragaza ko aba bahezanguni bagishamadukiye gusubiza u Rwanda mu icuraburindi rya politiki mbi yaranze u Rwanda mu bihe byashize.