Umunyarwanda Félicien Kabuga wari mu bantu bashakishwa cyane ku isi akekwaho kuba umwe mu bari ku isonga rya Jenoside mu Rwanda yakorewe abatutsi mu 1994 amaze gufatirwa i Paris mu Bufaransa.
Ubushinjacyaha bw’urwego rw’ubutabera rukurikirana ibyaha rwa ONU/UN rwatangaje aya makuru ruvuga ko ko ifatwa rya Kabuga ari ikimenyetso cy’uko n’abandi bagize uruhare muri Jenocide bagomba kwitegura ubutabera.
Umushinjacyaha w’uru rwego Serge Brammertz yagize ati:” Ni ukwibutsa ko abagize uruhare muri jenoside bashobora kubazwa ibyo bakoze no mu myaka 26 nyuma yabwo”.
Umucuruzi akaba n’umuherwe Félicien Kabuga, afatwa nk’umunyemari wateye inkunga Jenoside yo yakorewe abatutsi mu 1994.
Yari amaze igihe kirenga imyaka 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga
Biteganyijwe ko Kabu.ga w’imyaka 84, wabayeho yiyoberanya akoresha indangamuntu zinyuranye azashyikirizwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’I La Haye kugira ngo akurikiranywe ku byaha aregwa birimo ibyibasira inyokomuntu,
Félicien Kabuga ni muntu ki?
Bwana Kabuga, wabaga muri Asnières-sur-Seine (Hauts-de-Seine) afite umwirondoro w’ikinyoma, arashinjwa kuba yarashizeho imitwe yitwara gisirikare y’ Interahamwe mu 1994, gutanga intwaro zikomeye zifashishijwe mu gihe cya Jenoside yo mu 1994.
Kabuga yari yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi ndetse n’ akayabo k’ibihumbi by’idorari bizahemba uzatanga amakuru atuma atabwa muri yombi.
Kabuga Felicien kandi yari ku rutonde rw’abashyiriweho impapuro zibata muri yombi na polisi mpuzamahanga Interpol.
Aha, hanasohowe amashusho amugaragaza uko yaba ameze kuri ubu dore ko nta mafoto mashya ye yagaragaraga ku buryo kumutahura byari koroha.
Interpol yifashishije abahanga mu gushushanya bagenekereza ishusho y’uko yaba ameze kuri ubu bagendeye ku myaka afite, dore ko yavutse mu 1935, uburebure bwe bwa 1,67 m, ibara ry’umusatsi we, iry’uruhu rwe n’igihagararo cye.
UMUKOBWA Aisha