Senateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda akaba n’umunyamategeko Felix Tshisekedi amagambo ye ameze nkayo Juvenal Habyarimana wayoboye uRwanda yavugaga. yagereranije Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo na Juvénal Habyarimana wahoze ari perezida w’u Rwanda ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni mukiganiro Senateri Me Uwizeyimana Evode yagiranye n’umunyamakuru aho yavuze ko Tshisekedi akora nk’ibyo Juvénal Habyarimana yakoze ubwo Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubora igihugu.
Tshisekedi yavuze ko M23 irwanira Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu 2012 atari umutwe w’Abanyekongo ahubwo ngo ni Abanyarwanda bashotora igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bagamije ibikorwa birimo gusahura umutungo kamere.
Uwizeyimana yasobanuye ko M23 igizwe n’Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, bisanze ku butaka bwa RDC bitewe n’imipaka yaciwe n’abakoloni kuva mu 1895.
Avuga ko iyo Tshisekedi yita M23 Abanyarwanda, abakora ibikorwa bikomeye, bidashobora kugira icyo bimufasha mu gukemura amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Ati: “Niba barakase imipaka abakatiweho imipaka bakajya muri RDC, ubundi bagomba kubyumva nta yandi mananiza ko abo bantu ari Abanyakongo. Kuvuga ko ari Abanyarwanda bagomba gusubizwa iwabo, iryo ni ryo kosa rya mbere rihari ubuyobozi bwa Congo bukora.”
Yakomeje avuga ko amagambo ya Tshisekedi ameze nk’ayo Habyarimana yavuze mu kwezi kwa Cumi, umwaka w’ 1990, ubwo Abanyarwanda bari bagize RPF Inkotanyi batangizaga urugamba kuri Ex-Far baturutse muri Uganda aho babaga nk’impunzi.
Yagize ati: “Bihita binyibutsa ibintu Juvénal Habyarimana yigeze gukora na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga icyo gihe, witwaga Casimir Bizimungu. Inkotanyi zigitera, yari yavuze ko yatewe n’u Bugande.
Ati: “Minisitiri we yavugaga ngo arashaka kuganira n’u Bugande kuko ari bwo bwa muteye ariko nyuma, bigaragara ko afitanye ikibazo n’impunzi z’Abanyarwanda babujijwe gutaha kugeza ubwo zifata icyemezo cyo gufata Imbunda ngo zitahe ku mbaraga.”
Tshisekedi na Guverinoma ye, banze kuganira na M23 bagasobanura ko bashaka kuganira n’u Rwanda kuko ngo rwihishe mu gicucu cy’uyu mutwe wa M23. Uyu munyamategeko yokomeje ku kuvuga ko ibyo bisa n’ibyavuzwe n’ubundi na Bizimungu.
Maze Uwizeyimana asoza avuga ko uruhande rurushwa imbaraga mu ntambara rugomba guca bugufi, rukemera ibiganiro. Maze avuga ko leta ya Kinshasa yari kwiriye guca bugufi kugira ngo ishake umuti wigisubizo kirambye ku ntambara imaze imyaka myinshi muri icyo gihugu.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com