Perezida Félix-Tshisekedi arasaba akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano gufatira ibihano ubuyobozi bw’u Rwanda, inyeshyamba za M23 ndetse n’igihugu cy’u Rwanda muri rusange.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 30 Mutarama i Kinshasa ubwo yavuganaga n’inzego z’ububanyi n’amahanga zemewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati “Nongeye gushimangira icyifuzo cya guverinoma ya Congo, cyatanzwe kuva muri Nzeri 2022 mu kanama gashinzwe umutekano ku isi, kugira ngo gisuzume raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye ku kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo.
ikindi kikaba kimaze gutangwa mu bihugu bigize uyu muryango no kuba bashyiraho ibihano ku bayobozi b’u Rwanda, inyeshyamba za M23 ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange, idakurikiza amategeko mpuzamahanga kandi ikaba ariyo ikora ibyaha ndetse n’ihohotera rikabije ry’uburenganzira bwa muntu muri Kivu y’Amajyaruguru ”
Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko “gukomeza guhisha ukuri kandi kwaramaze kumenyekana kuri bose no kwanga kujya impaka kuri iyi raporo, kugira ngo hamenyekane abakoze ibyo byaha biteye ishozi, ni ukwimika umuco wo kudahana”.
Yangeyeho ko: “Nta bworoherane cyangwa intege nke, ahubwo ari uko DRC ikomeje kwiyemeza gukurikiza inzira y’amahoro ya Nairobi na Luanda kandi yongeye kugirira icyizere umuhuza washyizweho”.
yongeye gushinja u Rwanda gushaka kubatwarira ubutaka avuga ko ntawe uzemera ko babatwarira ubutaka habe na Santimetero imwe. ati “Nkuko nabivuze k’urubuga rw’umuryango w’abibumbye, nongeye kubisubiramo tuzarengera ubusugire bw’ubutaka bwacu, ndetse n’ubwigenge bw’igihugu cyacu uko byagenda kose.”
Nta Munye congo washukwa cyangwa ngo abe umuswa kuburyo yakwemera ko ubutaka bwa Congo bufatwa n’igihugu cy’u Rwanda.
Uwineza Adeline
Congo uburyo ibayeho ni ihihano nokuba iyorwa na kisekedi ni igihano kdi ntabwo icyo gihano yagisabiwe muri UN.
Ahubwo batinze kubifata rwose! Uyu muntu ararambiranye iwe no mu karere!