Umukuru w’igihugu cya Rebubulika ya Demokarasi ya Congo, yagiriye uruzinduko, mu cyahoze ari Katanga, ku munsi w’ejo kuwa 4 Ukwakira 2023.
Félix Tshisekedi, akaba yari yabanjirijweyo na Minisitiri w’intebe Bwana Sama Lukonde. Amakuru avuga ko uyu mukuru w’igihugu yaje aherekejwe na Guverineri wagateganyo w’i Ntara ya Lualaba, Fifi Masuka, n’abandi banyacubahiro barimo n’aba Minisitire.
Mu gihe Félix Tshisekedi yahageze, yafashe ijambo asaba urubyiruko kugira ubumwe no guharanira amahoro, akaba yaranaboneyeho kubasaba kandi gushyigikira ingabo z’igihugu (FARDC) no kwirinda amacakubiri kugirango barwanye umwanzi wabo M23.
Uyu Mukuru w’igihugu cya DRC, yahise asezeranya aba baturage ko azagaruka mu kwezi kwa cumi na kumwe(11) kugirango aze kubasobanurira icyerekezo cye cyo kwiyamamariza, kuzayobora iki gihugu hanyuma nabo bazamuhundagaze ho amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuba muri iki gihugu.
Félix Tshisekedi, uru ruzinduko rwo muri Katanga, yabanjirije mu Mujyi wa Lubumbashi, aha yahakoreye ibikorwa bitandukanye harimo gufungura k’umugaragaro ikiraro gihuza Congo Kinshasa na Zambi ndetse n’ikivuko cya Lukangaba giherereye muri Territoire ya Sakania.
Uwineza Adeline