Perezida Félix Tshisekedi yemeje ko ingaboz’umuryango w’abibumbye MONUSCO zigomba kuva muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo mbere ya 2024 bagombaga kuzahava, yongeye ho ati :”Nyuma y’amatora yo muri 2023 bagomba guhita batuvira mugihugu bihuse.
Ibi yabigarutse ho ubwo yaganiraga na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, kuri uyu wa 23 Nzeri ,ubwo yagiraga Ati: “Tugomba kureba uruhare cyangwa se akamaro MONUSCO izatugirira, ubundi bagasubira iwabo. Gusa ntangenga bihe ihari yo kugenda ariko ndizera ko bagomba kugenda mbere y’igihe bagombaga kuzagendera, nizera ko bazagenda mbere ya 2024.
Perezida kandi yongeyeho ati” ndabona nyuma y’amatora ya 2023 bazahita bagenda kuko mbona ntayindi mpamvu n’imwe bazaba bakitwaza yo kuguma hano.
Ubutumwa bw’amahoro bushinzwe kugarura amahoro muri DRC, MONUSCO, Bumaze igihe buvugwa kubryo butandukanye, barashinjwa kutarangiza ishingano zabo zo kugarura amahoro muri DRC
Kugeza ubu , abaturage bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu, bavuga ko amahoro kuyavuga ari nko kuvuga umuti utarigeze ubaho, kuko bemeza ko imitwe yitwaje intwaro ihabarizwa yababujije amahwemo kandi MONUSCO ihari ntigire icyo ikora.
Kimwe mubiri gutuma aba baturage basaba ko manda ya MONUSCO yarangira harimo n’ijambo ry’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, yavuze ubwo yemezaga ko M23 ari igisirikare giteye imbere gifite n’ibikoresho biteye imbere kurusha ibya MONSCO
Umuhoza Yves