Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi, ejo tariki ya 09 Gashyantare yakiriwe i Moroni, mu murwa mukuru w’ibirwa bya Comoros, na mugenzi we Azali Assoumani , aho ya mumenyesheje ko akeneye uruhare rwe kugira ngo igihugu cye cyongere kigire amahoro.
Nkibisanzwe umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi aho asigaye agera hose yaba agiye mu nama cyangwa ari mu ruzinduko mu bihugu bitandukanye, iyo bamuhaye ijambo ahita aboneraho umwanya wo kuzamura ijwi rye yamagana intambara avuga ko yatewe n’igihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda, bitwikiriye umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Félix Tshisekedi yakomeje kandi asaba uruhare rwa mugenzi we Azali Assoumani, perezida w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, kugira ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
yagize ati: “Aho nagiye hose, naganiriye ku gihugu cyanjye, ku bw’iyi ntambara y’ubunyamaswa twashyizweho n’u Rwanda rwihishe mu mutwe w’inyeshyamba wa M23 bagambiriye gusahura umutungo kamere w’igihugu cyacu ndetse no kwigarurira ibice bimwe na bimwe byegereye u Rwanda bakabyiyomekaho.”
Twakomeje twamagana u Rwanda turwereka ko twe dushaka amahoro ariko rugakomeza kudushotora, rukoreheje izo nyeshyamba, ruturasira abasirikare rubeshyako bari k’ubutaka bw’u Rwanda, ruturasirara indenge rubeshya ko yavogereye ikirere cyarwo n’ibindi byinshi tugenda twirengagiza ariko rugakomeza kutubuza umutekano.
yongeye ati “Niyo mpamvu ubu turi kwiyambaza ibihugu by’inshuti, Amahanga n’ibyumuryango w’uBumwe bw’Afurika ndetse namwe murimo kugirango mudufashe kugarura amahoro yabuze mu gihugu cyacu”
yakomeje ashinja u Rwanda ko arirwo rwihisha muri M23, aho yagaragaje ko ahari abagabo hadapfa abandi, abinginga ngo bamutabare.
Uwineza Adeline