Perezida Tshisekedi mu mbwirwaruhame ze zo kwiyamamaza yashyize mu majwi u Rwanda inshuro 117 arushinja gutera Congo, yavuze amagambo mabi kuri Perezida w’u Rwanda inshuro 85, yavuze ko azatera u Rwanda inshuro 11.
Nk’uko bimenyerewe, mu muhango wo gusoza igikorwa cyo kwiyamamaza Perezida ucyuye igihe Felix Tshisekedi yatangaje ko yiteguye guhangana n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ndetse atangaza ko uko byagenda kose yiteguye gushoza intambara ku Rwanda.
Uyu mukuru w’igihugu cya Congo ucyuye igihe yatangaje ibi ubwo yari i Sainte Thérèse, iherereye mu Mujyi wa Kinshasa, aho yasoreje urugendo rwe rwo kwiyamamaza.
Ibi kandi ngo yaba yabitangaje ubwo yabonaga abantu bakubise buzuye ku kibuga cyabereyeho uyu muhango, maze Tshisekedi nawe abibonye atyo, asezeranya abanye congo bari bari aho ko n bamutora azahita ashoza intambara ku Rwanda.
Uyu mu gabo mu ijambo rye yagize ati”Paul Kagame w’u Rwanda, ashobora gukina n’abandi ariko y’irinde gukina na Félix Tshisekedi.”
Yakomeje avuga ati: “Niteguye gushyira mu bikorwa itegeko rya 86 mu itegeko nshinga rya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rivuga kurinda ubusugire bw’Igihugu. Niba M23 n’abafasha ba bo bibeshye bakarasa isasu rimwe i Goma cyangwa hafi na Goma nzahita ntera u Rwanda.”
Kandinda Félix Tshisekedi, yongeye kandi gusezeranya abanyekongo ko mugihe bamutoye azagarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com